Aborozi ntibavuga rumwe na ba viterineri ku giciro cy’ubuvuzi bw’amatungo

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 29/07/2018, Saa 09:21:27 Yasuwe inshuro 437

Mu gihe hirya no hino mu gihugu hashize iminsi humvikana inka zipfa umusubirizo, bamwe mu borozi baravuga ko bamwe mu baganga b’amatungo bajya babaca amafaranga y’umurengera mu gihe amatungo yabo yarwaye, ababuze ubwishyu bikayaviramo gupfa, bagasaba inzego zibishinzwe gukemura iki kibazo.

Biziyaremye Daniel umwe mu borozi bo mu Karere ka Huye baganiriye na www.rwandadailynews.com yavuze ko haba ubwo itungo rirwara yatumaho umuganga w’amatungo (Veternaire) akamuca umurengera w’amafaranga.

Ati:” Nk’ubu inka yanjye iherutse kurwara mu matwi, Veterineri anca ibihumbi mirongo itanu (50.000 Frws). Twebwe abaturage tubona ari ukutwunamamo.”
Kimwe na bagenzi be bavuga rimwe na rimwe abavuzi b’amatungo babahenda bagasaba ko inzego zibishinzwe zabafasha gukemura iki kibazo.

Ku ruhande rw’abaganga b’amatungo ariko bo siko babibona kuko Dr. Tumusabe Marie Claire, umuyobozi wungirije mu rugaga rw’abaganga b’amatungo mu Rwanda avuga ko umworozi adakwiye guhabwa serivisi mbi.

Ati:” Umworozi ntabwo akwiye guhabwa serivisi mbi. Nibyo koko turacyafite ikibazo cy’abaganga b’amatungo batarinjira mu rugaga rw’abaganga b’amatungo ari nabo ahanini bakunda guhenda aborozi ku miti y’amatungo. Gusa ibyiza umworozi ni uko yamenya itegeko rigena ibiciro by’imiti y’amatungo kugirango nanahendwa age abitumenyesha dukurikirane umwo muganga w’amatungo ariko nawe afite aho ashingira ko yahenzwe.”

Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’ibiro bya Minisitiri w’intebe www.Primature.gov.rw Itegeko N0 017/11.30 ryo kuwa 21 Ukuboza 2017 rishyiraho ikigereranyo cy’amafaranga yishyurwa muganga w’amatungo.

Muri tegeko bigaragara ko ubuvuzi bw’ibanze ku matungo butarenza amafaranga y’ u Rwanda ibihumbi bitanu 5000 ku itungo mu gihe ikiguzi kiri hejuru ari icy’amafranga ibihumbi mirongo itanu 50000 by’amanyarwanda.

Imibare ya hafi igaragaza ko inka zagiye zitangwa muri gahunda zitandukanye izingana na 20% zimaze gupfa. ari naho aborozi bahera basaba ko ikibazo cy’imiti y’amatungo ibahenda mu gihe itungo ryarwaye cyavugutirwa umuti.

Emmanuel Rukundo Rdn/Huye


      

Tanga igitekerezo

-->