Aborozi b’inkoko barataka kubura aho bagura icyororo

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 20/09/2017, Saa 12:05:41 Yasuwe inshuro 1355

Abakora ubworozi bw’inkoko mu buryo bwa kijyambere baravuga ko bagorwa cyane no kubona imishwi ituragwa mu gihe cy’umunsi umwe kuko ngo bibasaba kujya mu mahanga kuyishakayo, ibintu bavuga ko bibahenda cyane bagasaba ababishinzwe kugira icyo bakora kuri iki kibazo.

Ni mu gihe na bamwe mu baguzi b’inkoko bavuga ko inkoko zibahenda ndetse zikanaba nkeya ku isoko. 

Kuri iki kibazo Dr. Theogene Rutagwenda umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’ubworozi muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi avuga  ko hari umushoramari ukorera mu Rubirizi ahahoze ituragiro rya leta, uzafasha aba borozi kubona imishwi ya mbere ikorerwa mu Rwanda bitarenze mu kwezi gutaha kwa Cumi.

Dr Theogene ati”Uwo mushoramari wa Uzima Chicken we n’abandi batangiye gukora icyuho cyajyaga kiboneka mu nkoko mu nyama kizagenda kigabanuka, kuko inkoko zikura vuba cyane ni mugihe abikorera bazaba babigizemo uruhare kuko harimo business harimo amafaranga abikorera bakwiriye kubijyamo cyane.”

Kugeza ubu mu Rwanda harimo ibyiciro bitandukanye by’aborozi b’inkoko; Aborora kuva ku bihumbi mirongo ine kugeza ku ijana ,hakaba abaciriritse bafite kuva ku bihumbi bitanu kugeza ku bihumbi makumyabiri,bose hamwe bakaba barenga 100 mu gihugu hose. 

Mu kwezi gutaha kwa cumi mu Rwanda taliki ya kane na gatanu hateganyijwe igikorwa kinini cyane kitwa poultry Africa 2017 bikazabera muri Kigali convetion aho bazerekana uko ahandi borora inkoko .

Rwanda Daily News

Twitter//Jmukundente