Abaturiye za pariki bonerwa n’inyamaswa bajya gusaba indishyi bagasabwa kwerekana amafoto bazifotoye

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 30/07/2018, Saa 15:30:58 Yasuwe inshuro 1358

Nubwo hashyizweho ikigega cya leta gishinzwe gutanga indishyi (Special Garantie Faund) ku bonewe n’inyamaswa ziva muri za Pariki z’igihugu, hirya no hino haracyagaragara abaturage bavuga ko RDB ibaburabuza mu kubafasha kubona indishyi, bikabaviramo inzara y’akarande.

Abaturage batuye mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, umwe mu mirenge ihana imbibe n’ishyamba rya Pariki y’igihugu ya Nyugwe bavuga ko inyamaswa ziva muri Pariki zikaza kubonera, zikanabarira n’amatungo.

Mukantwari Beatha waganiriye n’umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com ati:”Ibirura, Impundu, Ibitera n’ibindi, ni zimwe mu nyamaswa ziza kutwonera imyaka. Iyo zigeze mu birayi byeze ho nti wareba...Zirakura, zikicara zikarya, zikamaraho.Ibi bituviramo kwicwa n’inzara idashira.”

Bagenzi b’uyu muturage batuye muri uyu Murenge bavuga ko, izi nyamnswa zinabarira amatungo bakifuza ko RDB yareka kubaburabuza bakishyurwa nta mananiza.

Umusaza Murenzi Emmanuel ati:” Ziraza zikatwonera abakozi b’iyo Radibi (RDB), bakatubwira ngo tubereke amafoto twazifotoye zirimo kutwonera. Twumva ari ukutunaniza kuko n’uwajya gushaka umufotorera yasanga zavuyemo.Mbese ni akamiro,inzara igiye kutwica kandi tudasiba guhinga. Ibigori, ziraza zikirira, ibirayi ni uko, umubyeyi Kagame niwe wadutabara.”

Mu Karere ka Musanze ho, abaturiye Pariki y’igihugu y’Ibirunga bavuga ko usibye no kubonera zijya zinabica.

Mutuyimana Ancile ati:” Ntabwo tunezezwa n’uburyo tunanizwa kugirango tubone indishyi z’ibyo zonnye. Hejuru y’uko imbogo zijya zinatwirukankana zikanatwica. Ejo bundi turi guhinga hepfo aha, imbogo yaratwirukankanye bayivugiriza ibijerekani hafi yo kudufata ngo ituribate,ariko yafashemo umwe iramukandagira, ubu ari kwa muganga.”

Aba baturage icyo bahurizaho ni ugasaba ko RDB yabafasha kubona indishyi z’ibyabo nta mananiza.

Umuyobozi w’agashami k’ubukerarugendo muri RDB Belise Kariza

Umuyobozi w’agashami k’ubukerarugendo muri RDB Belise Kariza, avugako gutinda kwishyurwa ku wonewe n’inyamaswa ziva mu mapariki y’igihugu, biterwa n’inzira binyuramo ikiri ndende ariko ngo biri kunozwa ku buryo bizajya byihuta.

Ati:” Hari process (inzira) binyuramo, ntawo ari ukuvuga ngo umuturage arakereminga (claiming) ngo bihite byikora. Birashoboka ko ariyo mpamvu bishobora kuba bitinda. Aya mafaranga ava mu kigega cya Leta, urumva ko hagomba kubaho Controle (ubugenzuzi) ikwiye kugirango icyo kintu kibeho. Ni ibintu dushaka kunoza, kugirango tugabanye uwo mwanya abaturage bafata batarabona ayo mafaranga yabo.”

Iki kibazo cy’abaturage bonerwa n’inyamaswa ziva mu ma pariki y’igihugu, gikunze kumvikana hirya no hino aho ziri.

Kuba haranashyizweho ikigo kizajya kishyura indishyi ( Special Guarantie Faund), ariko abaturage bagakomeza kugaragaza ko ntacyo kibafasha, ni ikigaragaza ko hakiri imikorere ikwiye kunozwa.

Mu mirima y’abaturage zirarya ibigori


Emmanuel Rukundo/RDN


      

Tanga igitekerezo

-->