Urubanza rwa ba Rwigara rwongeye gusubikwa haterwa utwatsi ibyo gutandukanya urubanza rwabo

Yanditswe na SAFARI Jean Bosco Kuwa 13/10/2017, Saa 08:45:36 Yasuwe inshuro 1919

Kuri uyu wagatanu tariki ya 13 Ukwakira 2017,saa mbili na 37 (08h37), inteko iburanisha yinjiye mu rukiko hasubukurwa urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rubanza ruregwamo abo mu muryango wa Rwigara, rwongeye guhita rusubikwa kubera imbogamizi zagaragajwe n’ababurana.

Iburanisha ry’uyu munsi ryatangiye, Me Gatera Gashabana yunganiye Mukangemanyi Adeline nk’uko yabisabye urukiko ubushize na Me Buhuru Pierre Célestin yunganiye Anne Uwamahoro Rwigara na Diane Rwigara.

Ku ikubitiro me Gatera Gashabana yabwiye urukiko ko yamenyeshejwe kuburanira Adeline Rwigara ejo hashize mu saha y’i saa kumi bityo akaba asaba umwanya uhagije wo gusoma no gusesengera dosiye.

Nyamara ubushinjacyaha bwo bwahise bubitera utwatsi busaba ko urubanza rwaburanishwa kuko ngo ubundi ikirego ku ifungwa n’ifungurwa kiba kitagomba kurenza amasaha 72 bityo mu gihe rwakomeza gusubikwa bikaba byaba ari ugutinda gutanga ubutabera.

Ubushinjacyaha bwasabye kandi ko mu bushishozi bw’urukiko rwategeka ko izi manza zatandukanywa Anne na Diane Rwigara bakaburanishwa, naho mama ubabyara Adeline agasubikirwa hakigwa kuri dosiye ye.

Ni ibintu abunganira abaregwa bateye utwatsi bavuga ko byaba ari ukwivuguruza kuko hari icyaha bahuriyeho cyo guteza imvururu ndetse na bimwe mu biri muri dosiye ye bikaba bibareba bose.

Aba bunganira, banashimangira kandi ko hagomba kubahirizwa ihame rya "equality of arms" bityo kuko ubushinjacyaha bumaranye dosiye igihe gihagije n’uwunganira Adeline Mukangemanyi ariwe Me Gatera Gashabana agahabwa umwanya uhagije wo gusoma no gusesengura.

Ubushinjacyaha bwakomeje gushimangira ubusabe bwabwo ko urubanza rwatandukanywa kuko Me Buhuru n’abo yunganira bakaburana kuko,biteguye ndetse anashimangira ko ntacyo byabangamira kuri uru rubanza rutaratangira mu mizi.

Bitunguranye mu rukiko Anne Rwigara yabwiye urukiko ko mu byumweru 3 bamaze badafite dosiye y’ibyo baregwa kuko bo ubwabo nta dosiye bagenewe.

Banasabye urukiko kandi ko bajya bahabwa akanya ko kujya bota akazuba nibura iminota 30 kuko ngo mu masaha 24 agize umunsi , bota akazuba nibura iminota itarenga 6 bamara hanze ya kasho.

Baboneyeho gusaba uburenganzira bwo gusurwa no kuvugana n’ubasuye,ibintu Me Buhuru ubunganira avuga ko ari uburenganzira bemererwa n’amategeko batakagombye kwimwa na cyane ko ubu batarahamwa n’icyaha.

Saa tatu na 42, urukiko rwabwiye ababuranyi n’abitabiriye iburanisha ko rugiye kwiherera rugafata umwanzuro ku nzitizi zagaragajwe n’ababuranyi.

Nyuma y’igihe kiri hafi y’isaha, Abacamanza bagarutse bemeza ko ikifuzo cya Me Gashabana winjiye muri uru rubanza bwa mbere gifite ishingiro.

Ku gutandukanya urubanza rwabo, Urukiko rwasanze hari icyaha abaregwa bahuriyeho n’impamvu zikomeye bahuriyeho muri dossier yabo bityo rutatandukanywa.

Rwafashe umwanzuro ko uru rubanza rusubitswe ku kifuzo cy’umwe mu bunganira abaregwa, rukazasubukurwa kuwa mbere utaha tariki 16 Ukwakira 2017.

Musaza wa Diane Rwigara, Rwigara Arioste, na we yitabiriye iburanisha ry’uyu munsi

      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Mbuguje   |   ku wa 13/10/2017, Saa 10:58

    Ahaa, amaherezo njye ndabona uru rubanza ruzamera nku rwa Mugesera

Tanga igitekerezo

-->