Abitabiriye urugerero ruciye ingando batangajwe n’uburyo bakiriwe i Nyaruguru

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 8/05/2018, Saa 13:59:15 Yasuwe inshuro 1107

Urubyiruko rw’abasore n’inkumi rwo mu itorero Inkomezabigwi ry’abarangije amashuli yisumbuye, ruri gukorerera urugerero ruciye ingando mu karere ka Nyaruguru.

Uru rubyiruko rusaga 531 rwaturutse mu tugali 532 tugize intara y’Amajyepfo.

Muri iri torero bazahakura amasomo atuma bakora ibikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage ba Nyaruguru.

Abaganiriye na www.rwandadailynews.com,bavuga ko bafite amatsiko yo kugera ku butaka butagatifu.

Niyomugabo Patrick waje aturutse mu Karere ka Gisagara ati:” Nyaruguru numvaga ko ari Akarere gashobora kuba gafite abaturage 99% b’abagatolika kubera amabonekerwa yahabaye n’ubutaka butagatifu bwa Kibeho bafite. Ariko nza nagiye mbona n’izindi nsengero z’ayandi madini.”


Uwitwa Muhirwa Surprise Aimee ni umukobwa waturutse mu Karere ka Nyamagabe,we avuga ko yatunguwe n’uburyo aho imdoka zanyuze zibazana hose, abaturage b’Akarere ka Nyaruguru babaga bari ku muhanda bababwira ngo ikaze mu karere kacu abandi bakanabapepera ikintu ngo cyamutunguye cyane arushaho kumva yishimiye gukorera urugerero ruciye ingando mu karere ka Nyaruguru.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois avuga ko abaturage b’akarere ka Nyaruguru kubera uburyo babona abashyitsi benshi buri mwaka ku itariki ya 15 Kanama, umuco wo kwakirana yombi ababagana wamaze kuba umuco.

Ati:”Dusurwa n’abakora ingendo nyobokamana benshi. Kwakira neza abatugana ni umuco wacu. Aba baje mu rugerero ruciye ingando ntibakwiye gutungurwa. Kuba abayobozi twese twaje kubakira ni inshingano zacu ni nacyo nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame ahora adusaba.”

Itorero ry’inkomezabigwi, urugerero ruciye ingando mu Ntara y’Amajyepfo, ruzamara igihe cy’ukwezi.

Bakaba bazakora imirimo irimo kubaka inzu 12 zizatuzwamo imiryango 24 itishoboye, gukurungira inzu 100 mu mirenge ya Nyagisozi na Cyahinda, kubakira abatishoboye ubwiherero 50, gutegura imirima yo munsi y’urugo 100, gufasha imidugudu 17 kugira itorero ry’umudugudu rikora neza, kwigisha intore z’itorero ry’umudugudu kwitabira urubohero no kuva mu manegeka.

Uru rugerero ruciye ingando rwitabiriwe n’urubyiruko rw’abasore n’inkumi basoje amashuli yisumbuye mu mwaka ushize wa 2017.


      

Tanga igitekerezo

-->