Abiga Ubuganga muri kaminuza bahagurukiye ikibazo cy’abatwara inda bakazikuramo

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 2/03/2018, Saa 19:27:38 Yasuwe inshuro 261

Mu biganiro mpaka, byahuje abiga muri Kaminuza ya Gitwe n’abiga ubuganga mu zindi kaminuza bivuga ku ntandaro y’inda zitateganijwe ku bakobwa biga mu mashuri makuru na za kaminuza hongewe kugaragazwa ibyemezo bidahwitse byo gukuramo inda bigashyira mu kaga ababikora.

Ni ngingo igarukwaho mu buzima bw’igihugu nka kimwe mu bibazo abiga muri kaminuza ya Gitwe bashaka kuvugutira umuti, kigakumirwa kitaraba kuko hari uburyo buboneye bwakwigishwa urubyiruko bikarinda ababyiruka.

Agaruka ku musanzu w’urungano mu gukumira no kurinda ingaruka zo gutwara inda zitateguwe mu rubyiruko umuhuzabikorwa w’ibi biganiro bihurije abarenga 300 muri kaminuza ya Gitwe, Evode Niyibizi avuga ko bahereye ku bumenyi bafite bagasasa inzobe ku kibazo kiriho kandi ngo biteza n’umutwaro igihugu w’igenamigambi ritateguwe kuko umuryango uba wiyongera ariko ibyo ukenera
bitiyongera.

Niyibizi ati: “Bashiki bacu bisanga mu buzima bugoranye iyo batwaye inda, kuko hari mahirwe baba batakibonye kubera izindi nshingano za huti huti zo gutwita no kurera umwana ndetse ugasanga hari abo biteye ibitekerezo bihutiyeho nko gutekereza kuzikuramo yabakururira ibibazo biremereye nko kuhasiga ubuzima ndetse tutirengagije n’amategeko ko abihana”.

Ni mu ndorerwamo na bamwe mu bafatanyabikorwa muri iyi gahunda nk’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku baturage (UNFPA) bagaragaza ko iki kibazo cy’inda zitateguwe zisigira ibihugu ibibazo byo guhora mu bibazo bya bamwe mu baturage babaye bari mu kaga k’ubukene n’indwara zitandukanye.

Umukozi muri UNFPA ushinze ubuzima bw’imyororokere Nyirasafari Daphrose, asanga iki kibazo kiri mu biteye isi impungenge, cyane ko bigoye mu igenamigambi n’imibereho y’ahazaza ku batwaye inda, gusa agasanga hari intambwe mu kubikemura kuko bamwe mubo ikibazo kiureba babigize ibyabo.

Agira ati: “Ikibazo kireba twese, dufite amahirwe kuko abakiri bato bihaye umukoro wo gukumira bimwe mu bibazo byugarije umuryango ntago kubyara utateganije bitanga icyizere cyo kubaho kuwo ubyaye ari naho twumva nazaba intumwa nziza ku muryango kuko bazi ukuri ku mibereho baganamo barinda guhungabana k’ubuzima bw’abazabakomokaho kuko bazaba
barateganirijwe”.

Mugire Jeanne d’Arc wiga mu mwaka wa 4 w’ubuvuzi muri kaminuza ya Gitwe aganira n’umunyamakuru wa Rwanda daily news ukorera mu majyepfo , yavuze ko bafite umusanzu wo kwigisha urungano hagamijwe kubaka imbere heza hatari ukwicuza ku bitaratekerejweho dore ko muri kaminuza benshi batwara inda bahagarika ishuri, abandi bagahitamo nabi bazikuramo bagisama, nyamara batagatewe ipfunwe n’uburyo bwo kwikingira cyangwa kuboneza urubyaro nko mu rubyiruko bitezweho imbaraga z’igihugu, nubwo hari imbogamizi y’umuco wo kubikora cyane ku bakobwa aho bigoye kuvuga ko waboneza urubyaro utarashatse.

Muri kaminuza zitandukanye havugwa ikibazo cy’abananirwa ubuzima bw’ishuri nyuma yo gutwara inda kenshi byitirirwa iraha no kutikingira bikabaviramo bamwe kudakomeza amashuri , abandi bakiga nabi mu gihe hari n’abagaragazwa imbere y’ubutabera nyuma yo gufatirwa mu cyaha cyo gukuramo inda.

Byitezwe ko aba banyeshuri bagiye gufata iyambere mu kuganiriza urungano na barumuna babo ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, kwirinda no kuba bagana abaganga mu gihe byabaniniye kwifata bakigishwa uburyo bwo kuboneza uburyaro no kwirinda inda zitateganijwe nkuko biri muri gahunda za leta y’u Rwanda hashingiwe ku ntego z’ikinyagihumbi kandi mu murongo umwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku baturage (UNFPA) aho umuturage agomba kubaho ateganirijwe mu buzima yishimiye.


AKIMANA Jean de Dieu


      

Tanga igitekerezo

-->