Abiga muri Kaminuza Gatorika y’u Rwanda basabwe kurandura imirire

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 4/11/2019, Saa 12:00:29 Yasuwe inshuro 435

Abanyeshuri biga muri Kaminuza Gatorika y’u Rwanda, kuri uyu wa 02 Ugushyingo 2019, basoje igikorwa cyo kumenyereza abanyeshuri bashya baje kwiga mu mwaka wa mbere, igikorwa kitwa "Kwakira intore mu zindi"banahiga imihigo ’ibyo bazesa.

Niho umuyobozi mukuru wa Kaminuza Gatorika y’u Rwanda Msgr Jean Marie Vianney Gahizi, yahereye abasaba ko bakwiye kurwanya ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira.

Umuyobozi mukuru wa Kaminuza Gatorika y’u Rwanda Msgr Jean Marie Vianney Gahizi

Yagize ati:"Murabona ko muri iyi minsi dufite ikibazo cy’igwingira! ndabasaba kukirwanya kuko ngirango munaziko aha dufite ishami rijyanye n’imirire? Nk’uko intego yacu ibivuga ko tugomba guhindura aho dukorera, mukoreshe ubwo bumenyi tubaha mutanga umusanzu mu guhashya icyo kibazo cy’igwingira n’imirire mibi.

Bamwe mu banyeshuri bavuga ko, ubumenyi bahererwa muri iyi Kaminuza buzabafasha gishyira mu bikorwa ibyo basabwe.

Umwe witwa Cyezayire Ange wiga mu mwaka wa kabiri ibijyanye no gukora muri laboratwari, yagize ati:" twe uburyo tuzakoresha ni ukubanza tukigisha abaturage ko, badakwiye kwishimira kugurisha ibyo beza n’ibyo borora kandi i muhira hari abana bakeneye nk’amagi, imbuto se, n’ibindi...."

Akomeza avuga ko hari ababa bafite n’amafunguro ariko batazi kuyategura. Ati:" Tuzabavugisha uko bategura indryo yuzuye.

Niyigena Silas we yiga mu mwaka wa mbere w’ubuzima rusange, yavuze ko batagomba gutezuka ku ntego, biga bagamije kuzagirira igihugu akamaro, kandi ko batabigeraho baragwingiye.

Ati:"burya rero ahantu kaminuza yageze, ni nk’urumuri. Niyo mpamvu imirire mibi, tugomba kuyirwanya kuko tubyiga"

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome, we yabwiye aba banyeshuri ko bagomba kubyaza umusaruro, amahirwe ari kugenda arushaho kugera muri Gisagara nk’umuhanda wa kaburimbo ugiye kuhuzura, igihinwa cy’ibitoki kihera ku bwinshi n’ibindi....

Kaminuza Gatolika y’u Rwanda yatangiye mu mwaka wari 2010, kuri ubu ikaba yigamo abanyeshuri basaga 1 500 bigira muri campus Alex Kagame iri i Save mu karere ka Gisagara ndetse na campus iri ku itaba mu karere ka huye; mu mashami yayo atandukanye arimo: iyobokamana, ubuzima rusange n’imirire, ibaruramari n’ubucuruzi, uburezi, ivugurura mibereho, ikoranabuhanga no gukora muri laboratoire.

Kuri iyi nshuro, abanyeshuri bashya bakiriwe bakaba bagera kuri 300 ariko ngo igikorwa cyo kwakira abandi kiracyakomeje aho kwiyandiksha umuntu agera ku mashami yayo.

Cyezayire Ange wiga mu mwaka wa kabiri ibijyanye no gukora muri laboratwari
Abahagarariye abaje mu mwaka wa mbere bifotoje ifoto y’urwibutso n’abayobozi
Abahize imihigo bari baberewe n’imikenyero
Umuyobozi mukuru wa Kaminuza Gatorika y’u Rwanda Msgr Jean Marie Vianney Gahizi yabahaye umukoro
Umuyobozi mukuru wa Kaminuza Gatorika y’u Rwanda Msgr Jean Marie Vianney Gahizi
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome