Abayobozi bo mu ntara y’amajyepfo bashobora gufatirwa ibihano kubera mituweli

Yanditswe na Kuwa 11/09/2017, Saa 07:20:24 Yasuwe inshuro 442

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose , arasaba abayobozi batandukanye, barimo abayobozi b’uturere n’imirerenge gukora ibishoboka byose bakavana intara y’amajyepfo ku mwanya wa nyuma iriho kugeza ubu mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, bitaba ibyo bakitegura ibihano.

Mu nama yahuje abayobozi batandukanye mu ntara y’Amajyepfo , yari yanatumiwemo umunyamabanga wa Leta muri Ministere y’ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Alivera Mukabaramba, umuyobozi w’intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Mari Rose yabwiye aba bayozi b’uturere n’abimirenge ko atazihanganira ko abazwa icyatumye intara ayobora iza ku mwanya wanyuma.

Yagize ati:” Ntabwo nzihanganira ko mbazwa icyantumye intara nyoboye iza ku mwanya wa nyuma mu gutanga ubwisungane mu kwivuza. Mbere y’uko babimbaza nzabibaza mwebwe bayobozi b’uturere n’amawe mubibaze ab’imirenge . Niba mudashoboye kuvana Intara y’Amajyepfo ku mwanya wa nyuma mwitegure kubambirwa abo muyobora."

Umunyamababanga wa Leta muri Ministere y’ubutegetsi bw’igihugu we yasabye aba bayobozi ko ibyo bakora byose batagomba guhutaza umuturage bafatira amatungo cyangwa ibindi kuko nabyo hari bamwe bajya babikora kandi bikaba bidakwiriye.

Abayobozi bari bateraniye muri iyi nama biyemeje ko mu cyumweru kimwe gusa baba bavanye kumwanya wa nyuma Intara y’Amajyepfo mu gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Muri rusange kugeza ubu muri uyu mwaka twatangiye w’ubwisungane mu kwivuza, intara y’amajyepfo iri kukigererenyo kiri hejuru ya 60%. Ku rutonde rw’uturere uko dukurikirnye kugeza ubu,mu myanya itanu ya nyuma harimo uturere 4 two mu ntara y’Amajyepfo aritwo,Nyanza 58.9%, Huye 57.9%, Nyaruguru 55.6%, Muhanga iri kuri 55%.

Mu Gihugu hose akarere kari ku mwanya wa 30 ni akarere ka Nyarugenge gafite 49%,naho ku mwanya wa mbere mu gihugu hari Arere ka Nyamasheke kari ku kgereranyo cya 82.1%.

Zimwe mu mbogamizi abayobozi bo ku nzego z’ibanze bagaragaje zituma hari abaturage batitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza harimo ikibazo cy’ibyiciro by’ubudehe bikoze nabi, ubukene buri mu baturage, serivise mbi zihabwa abanyamuryango ba mituweri ku mavuriro, n’izindi zirimo no kuba hari abaturage batarahindura imyumvire.

 

EMMANUEL RUKUNDO 

 


      

Tanga igitekerezo

-->