Abayobozi basaba amafaranga ya serivisi ubusanzwe zitagurishwa akabo kashobotse

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 22/01/2020, Saa 08:09:26 Yasuwe inshuro 187

Umuvunyi mukuru, Anasthase Murekezi yibukije abaturage ko badakwiye kugura serivisi bemererwa n’amategeko ndetse yibutsa abatanga n’abakira ruswa ko ntaho bazacikira amategeko y’igihugu kuko iki cyaha cyashyizwe mu byaha bidasaza bagomba kujyanwa mu nkinko.

Ibi yabigarutseho ubwo yatangizaga ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa n’akarengane mu karere ka Muhanga kuri uyu wa mbere taliki ya 21Mutarama 2020.

Mu Ijamabo yagejeje ku mbaga y’abaturage bari bateraniye kuri kibuga cy’imikino cya sitade ya Muhanga, yababwiye ko gutanga ruswa no kuyakira bidindiza iterambere bigatuma abayakiriye bihaza. Yongeyeho ko ariko ntaho bazacikira inkiko kuko amategeko ahana icyaha cya ruswa afututse.

Yagize ati:" Murabizi ko utanga ruswa ahanwa nk’uyakiriye igihe bafashwe ariko iyo watanze amakuru nta ngaruka byakugiraho kuko ntukwiye kugura serivisi kandi uyemererwa n’amategeko ikindi ni uko iki cyaha cyamaze gushyirwa mu byaha bidasaza bityo igihe cyose bigaragaye ko wayakiriye ugomba kubiryozwa kuko ntaho wacikira ibihano biteganywa naya mategeko.

ikindi nuko ntabwo igihugu cyakwihanganira abashaka indonke kuko igihugu cyacu giha buri wese amahirwe kugirango yiteze imbere ariko adakoresheje ibyo yakamuye mu baturage".

Uwimanimpaye Dorothea yemeza ko uwatanze ruswa akenshi akunda guhora ayitanga kugirango agire ibyo abona kandi abyemererwa n’amategeko bityo nta terambere agira iwe hahora ibibazo bihoraho.

Yagize ati"Akenshi usanga abatanga ruswa ntaho bagera mu iterambere kuko bahora bayitanga mu dukomye twose kuko baba bumva ko bagomba kuyitanga bigatuma bahora mu bibazo bitandukanye bikunze kugaragara hagati y’abagize umuryango".

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga,Kayitare Jacqueline yavuze ko bakora ibishobotse byo kugirango ruswa icike nubwo bikigoranye kuko abayitanga n’abayakira (abayirya ) bafite amayeri menshi ariko bagenda batahurwa kuko kuva 2019 kugeza ubu hafashwe abagera kuri bane ndetse banashyikirizwa ubutabera.

Yagize ati "Mu buzima bwacu bwa buri munsi duhura n’ibibazo by’ingurane z’ubutaka,hakiyongeraho amakimbirane yateye mu miryango ashingiye ku mutungo ndetse na zimwe mu manza zitarangirizwa igihe ugasanga abaturage basiragira kuko biba byatewe nuko ibibazo byabo biba byatinze gukemuka akenshi ugasanga birimo n’imitego gusa abarya ruswa bafite amayeri menshi yo kuyirya ariko hari 4 bafashwe banashyikirizwa ubutabera barakurikiranwa n’inzego zibishinzwe".

Mu bindi byagarutsweho ni uko uru rwego rukunze kwakira ibibazo byinshi bisaga 33% bishingiye ku mitungo cyane ubutaka aho usanga abaturage bavogera umutungo wa leta bakanabwiyandikishaho cyangwa leta nayo ikitiranya imbago ziyi mitungo irimo ubutaka bw’abaturage naho ibibazo birebana n’akarengane biri ku kigero kiri hagati ya 5%-8% buri mwaka .

AKIMANA Jean de Dieu @rdn-Muhanga