Abayobozi b’intara y’Amajyepfo basabwe kwirinda ubunebwe, uburangare n’amatiku

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 26/10/2018, Saa 09:26:20 Yasuwe inshuro 186

Kuri uyu wa 25 Ukwakira 2018, mu ntara y’Amajyepfo habaye ihererekanyabubasha hagati y’umuyobozi ucyuye igihe Madamu Mureshyankwano wari umaze imyaka ibiri ayobora iyi ntara n’umusimbuye CG Gasana Emmanuel.

Guverineri mushya, yabwiye abakozi bagiye gukorana ko hari ibintu bitandatu bakwiye kwitwararika kugira ngo bazagere ku nshingano bafite zo guteza imbere abaturage. Yavuze ko bakwiye kwirinda ubunebwe, uburangare, kutavugisha ukuri, kwirara, kutumvikana mu kazi no kudakemura ibibazo by’abaturage ku gihe.

CG Gasana yasabye abo bazakorana gushirika ubute bagakorera hamwe kugira ngo bagere ku nshingano zabo zo guteza imbere Intara no kuzamura imibereho myiza y’abayituye. Yabasabye kandi kwirinda ruswa n’igisa nayo kandi bakaboneka mu kazi bakora umurimo unoze kandi ku gihe.

CG Gasana Emmanuel wari umaze hafi imyaka 10 ku buyobozi bwa Polisi y’u Rwanda afashe iyi ntara mu gihe imaze imyaka igera kuri ibiri yarasubiye inyuma mu mihigo no muri zimwe muri gahunda ziteza imbere abaturage. Mu mwaka w’imihigo ya 2017/18 Uturere two mu Ntara y’Amajyepfo twongeye kuza duherekeje utundi kandi dukurikiranye inyuma mu kuyesa.

Umuyobozi mushya w’intara y’amajyepfo, CG Gasana Emmanuel

Umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Guverineri Emmanuel Gasana na Mureshyankwano Marie Rose witabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, wagiriye inama abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo abasaba gukorana umurava bakagira ubufatanye n’ubudakemwa kandi bakirinda ibintu byose by’amatiku.

Mureshyankwano Marie Rose yavuze ko mu gihe cy’imyaka ibiri yari amaze ayobora Intara y’Amajyepfo hari ibyagezweho ariko hari n’ibigomba kwitabwabo n’umuyobozi mushya. Muri byo harimo abaturage bagera kuri 16.9% bakiri mu bukene bukabije; umushinga w’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri mu Karere ka Gisagara; imihanda ya kaburimbo ya Ngoma-Huye-Kibeho na Gisagara; uruganda rw’ikigage rwa Kamonyi n’ibitaro bya Nyabikenke muri Muhanga.

Umuyobozi mushya w’intara y’amajyepfo (i bumoso), Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase n’umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo ucyuye igihe Madamu Mureshyankwano

      

Tanga igitekerezo

-->