Abayobozi b’ibitangazamakuru bagiye gukora ikinyuranyo mu kwimakaza ’Gender’

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 22/12/2017, Saa 17:14:27 Yasuwe inshuro 390

Bamwe mu bayobozi b’ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda baravuga ko bagiye kurushaho kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu bitangazamakuru bayoboye ndetse no mu byo batangariza Abanyarwanda.

Aba bayobozi batangaje ibi nyuma y’amahugurwa y’iminsi 4 ku birebana n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bahawe n’Umuryango w’abanyamakuru b’abagore uharanira iterambere ry’umugore w’umunyamakuru mu Rwanda(Women Media Platform) ku bufatanye na UNESCO .

Nyuma y’impaka ndende zagiwe n’abayobozi b’ibitangazamakuru byagaragaraye ko henshi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryumvikanye nabi bigateza ikibazo.

Ku bwa Didace Niyifasha Umuyobozi wa Radio Inkoramutima asanga hari abafashe iri hame nk’iribabyarira inyungu aho kubafasha kumvikana hagati yabo.

Ati: “ Ikintu bita ‘gender’ hari abagifashe nka business(inyungu) cyangwa mu buryo politiki bagakora amakosa bitwaje ko ngo bahawe ijambo. Twe rero nk’itangazamakuru dukwiye ku bitangaza mu buryo bufasha ingo kubana neza,twigisha abantu gukundana mbese tugafatira urugero ku baturage bo hasi babishoboye.”

Ibi kandi abihurizaho na mugenzi we Mugabe Robert uyobora ikinyamakuru The Great Lakes uhamya ko Uburinganire n’ubwuzuzanye ari ikintu gisaba ubufatanye no kuzuzanya hagati y’umugore n’umugabo akagaya ababifata nk’ikiguzi ubona kuko hari icyo wakoze.

Ati: “ Mbona Gender yasobanurwa nk’ubufatanye no kubahana aho kuba ikiguzi kikugarukira kuko hari icyo wakoze.”

Uretse ibi abayobozi b’ibitangazamakuru bemera ko igikwiye gushyirwa imbere ari amahirwe angana ku bagabo n’abagore ahasigaye hakarebwa ubushobozi.

Umwe mu bahuguye aba bayobozi Solange Ayanone yabaganirije ibirebana n’ihame ry’uburinganire asobanura ko umugabo akoze imirimo umugore akora bidakwiye kwitwa ikibazo.

Naho Dr. Christopher Kayumba asanga itangazamakuru rifite ubushobozi bwo kwigisha ubwubahane n’uburenganzira bureshya.

Ati: “ Gender si iby’amategeko ahubwo ni agaciro umugore cyangwa umugabo aha uwo bashakanye.”

Women Media Platform, ni ihuriro ry’abanyamakuru basaga 30 b’abagore baharanira iterambere ry’umugore mu mwuga w’itangazamakuru watangiye 2014.

Uyu muryango watanze amahugurwa yasojwe ku wa 4 (yabereye mu Bugesera) ku bayobozi b’ibitangazamakuru 30 byaba ibyandika, ibivuga n’ibigaragara ku mashusho bikorera hano mu Rwanda.


      

Tanga igitekerezo

-->