Bugeshi: Abaturage basuye ingoro zibumbatiye amateka yo kubohora igihugu

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 4/07/2018, Saa 12:42:18 Yasuwe inshuro 536

Mu gihe u Rwanda rwizihiza umunsi wo Kwibohora, bamwe mu baturage bo mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu baherekejwe n’abayobozi b’uyu murenge, bakoze urugendo rugamije gusobanukirwa neza amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.

Muri uru rugendo basuye ingoro ibumbutiye amateka yo kubohora igihugu iherereye Kimihurura, banasura ahazwi nko ku Murindi w’intwari ndetse bunamira abazize Jenoside yakorewe abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Genocide rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Ni urugendo rwitabiriwe n’Abaturage bagera muri magana abiri na batatu (203) baturutse mu tugari turindwi(7) tugize uyu murenge wa Bugeshi,biganjemo urubyiruko ndetse n’abakuze.

MUDENGE Boniface, umwe mu barinzi b’igihango ku rwego rw’igihugu witabiriye uru rugendo yatangaje inyungu abaturage bakuye mu gusura izi ngoro ndangamateka avuga ko burya kureba bisumba kumva inshuro igihumbi cyane ko benshi muri bo aribwo bwa mbere bari basuye izi ngoro ndangamateka.

Yagize ati:” Burya kureba rimwe biruta kumva inshuro igihumbi, benshi twazanye nibwo bwa mbere bari bahageze bamwe barize gusa bashima uburyo babonye umutima w’ubutwari ingabo za FPR zagiraga mu gihe cyo kubohora igihugu, nkatwe abatuye ku mupaka w’igihugu rero iyi ni impamba tujyanye yo gusobanurira abo twasize mu rugo bidufasha no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

RWIBASIRA Jean Bosco umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi yavuze ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo kwereka ndetse no kwigisha abaturage amateka mu buryo nabo baba bari kubyirebera cyane ko wari umunsi ubanziriza uwo kwibohora.

Yavuze kandi ko nkuko abantu bajya mu madini yabo gusenga ari byiza ko bajya bafata umwanya bakagera ku ngoro zibitse amateka abaturage baba bashaka kumenya.

Yagize ati:” Nkuko abantu tujya mu madini gusenga niko natwe twahisemo gusura aya mateka abumbatiye byinshi kandi iyo abaturage babonye ukuntu umukuru w’igihugu cyacu yaturwaniriye bibatera kurushaho gukunda igihugu baharanira amahoro kandi bikabarinda amacakubiri kandi burya kureba biruta kubwirwa.”

TURATSINZE Ezeria Umuyobozi wa njyanama y’umurenge wa Bugeshi yavuze ko amateka mabi yaranze u Rwanda akwiye kubera abantu urugero kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho.

Ntibyari bimenyerewe ko abaturage bo mu mirenge yitaruye umujyi wa Kigali bishyira hamwe bagakora ingendo nk’izi. Aba ba Rubavu bifuza ko n’abandi babafatiraho urugero hagamijwe gukuza umuco wo gukunda igihugu.

Urwibutso rwa Genocide yakorewe abatutsi rwa Kigali ku Gisozi
Bahereye ku rwibutso rwa Jenocide rwa Kigali ku Gisozi

Bunamiye inzirakarengane zishyinguye ku Gisozi
Umunyamabanga nshingwabikorwa n’umukuru wa njyanama bashyira indabo ku mva

Bageze ku ngoro y’inteko nshingamategeko gusura ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu

      

Tanga igitekerezo

-->