Nyaruguru:Imiryango 60 borojwe inka basabwa kuzibyaza umusaruro

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 18/11/2017, Saa 10:44:43 Yasuwe inshuro 923

Abaturage bo mu miryango 60 yorojwe batuye mu Mirenge ya Munini, Cyahinda, Kibeho, Rusenge na Ngera, Akarere ka Nyaruguru baravuga ko inka bahawe zigiye guhindura ubuzima bwabo, kuko utetse kubona amafaranga no kurwanya imirire mibi ngo n’umusaruro uziyongera kubera ifumbire.

Bamwe mu bahawe izi nka babwiye itangazamakuru ko nabo bagiye kubona ifumbire ndetse bikanafasha kurwanya imirire mibi mu miryango.

Kabirigi callixte wo mu Murenge wa Cyahinda, ni umwe mu batishoboye bahawe inka nyuma yaho izo yari afite zasahuwe mu 1994.

Yagize ati:”Ubu ndishimye cyane kuko nanjye iwanjye hagiye kongera kugaragara inka nyuma yaho izo nari mfite zatwawe mu 1994. Ubu bigiye kumfasha kubona ifumbire, kubona amafaranga aturuka ku mata, ndetse n’iwanjye nta ndwara ziterwa n’imirire mibi zizahagaragara. Mbese ubu bigiye kwihutisha iterambere ry’urugo rwanjye.”

Umuyobozi w’Akarere w’ungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu mu Karere ka Nyaruguru Bisizi Antoine, avuga ko kuba abafatanyabikorwa barumviye iyi gahunda hafi bibaha ikizere cy’uko mu gihe gito abanyarwanda bose bazaba baramaze kugerwaho n’inka.

Aganira na www.rwandadailynews.com ati:”Turashima uyu mufatanyabikorwa wadufashije guha inka iyi miryango. Biraduha ikizere cy’uko mu gihe gito abanyarwanda bazaba baragezweho n’inka. Turasaba aba baturage bahawe izi nka kuzazifata neza, bakazitura n’abandi mu rwego rwo gukomeza gushyigikira gahunda ya girinka munyarwanda yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.”

Gahunda ya Girinka-Munyarwanda, ni gahunda yatagijwe hagamijwe ko buri munyarwanda yagerwaho n’inka mu rwego rwo kwihutisha iterambere no kurwanya imirire mibi.

Ni muri urwo rwego kandi n’imwe mu miryango, cyangwa se abafatanyabikorwa bumviye iyi gahunda hafi bakifatanya na Leta muri iki gikorwa.

Umushinga wa Compassion International na wo uri mu bumviye hafi iyi gahunda, kuko uyu mushinga mu Karere ka Nyaruguru wahatanze inka z’imbyeyi 60 ku miryango 60 yo mu Mirenge ya Munini, Cyahinda, Kibeho, Rusenge, na Ngera.

Usibye uku gutanga inka, uyu mushinga ugira uruhare mu gufasha abanyeshuli basaga 2.500 ubaha ibikoresho by’ishuli, ubishyurira amafaranga y’ishuli, ugatanga ubwisungane mu kwivuza, ugakwirakwiza amazi meza n’amashanyarazi, no kuvuza abaturage mu bihugu by’amahanga iyo bibaye ngombwa.


@rukundoe4@gmail.com


      

Tanga igitekerezo

-->