Abatinyaga amaso y’abantu bagiye kwipimisha SIDA bashyizwe igorora

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 22/12/2018, Saa 14:01:39 Yasuwe inshuro 364

Ikigo cy’igihugu kita k’ubuzima mu Rwanda (Rwanda Biomedical Center), kiravuga ko uburyo bushya bwo gupima agakoko gatera SIDA bwitwa ORAQUICK SELF TEST buzatuma abantu bamenya uko bahagaze kuko hari bamwe batinyaga kujya kwipimisha kwa muganga n’ahandi kubera amaso y’abantu.

Ibi byagarutsweho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye taliki ya 20 Ukuboza 2018, ku cyicaro cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) mu rwego rwo kwerekana ku mugaragaro uburyo bushya bwo kwipima agakoko gatera SIDA. Ubu buryo bwa ORAQUIICK SELF TEST, ngo bukaba bupima biciye mu matembabuzi.

Dr Sabin Nsanzimana

Umuyobozi w’ishami ryo kurwanya SIDA mu kigo kita k’ubuzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana avugako mu Rwanda hashize umwaka, ubu buryo bukoreshwa ndetse abasaga ibihumbi 5500 bakaba babukoresha.

Yagize ati:" Ubu buryo buzafasha abatabonaga umwanya ndetse n’abatinya kujya kwa muganga ahatangirwa serivisi yo gupima agakoko gatera SIDA. Kuri ubu ntibazatinya kuko bazajya babyikorera iwabo mu rugo."

Ibuyobozi bw’iki bukaba bwemeza ko ubu buryo bwitezweho umusaruro ukomeye kuko ku rugero rwa 99.8%. Bikazanongera umubare w’abipimisha. Biteganyijwe ko abashaka ubu buryo bwo kwipima bajya kubugura ma Farumasi y’imiti atandukanye

Uzajya yipima ngo agasanga arwaye azajya agana ikigo nderabuzima nacyo gitange raporo muri RBC bamenye abarwaye bivuye mu mibare bazahabwa. Gusa haracyari imbogamizi ku bafite ubumuga bwo kutabona kuko nubwo byoroshye kwipima, bo batashobora kubyikorera.

Kugeza ubu imibare igaragaza ko mu mujyi wa kigali abasaga 6,3% bafite agakoko gatera SIDA, naho ahandi usanga bari hasi ya 3% mu mu gihe ibipimo biheruka mu myaka 5 ishize mu gihugu cyose abasaga 3,5% bari bafite aka gakoko gatera SIDA.

Ahakunze kugaragara agakoko gatera SIDA cyane ni mu bakora akazi ko gucuruza imibiri yabo (indaya)kuko abasaga 45,5% bayifite ndetse mu bagabo bahuza ibitsina nabandi bazwi nk’abatinganyi, abagera kuri 4% nabo barayirwaye.

Uburyo bwo kwipima agakoko gatera SIDA


Dr Sabin Nsanzimana
Abazana ORAQUICK SSELF TEST bayikuye muri Amerika
Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro
Ifoto igaragaza ahazagurishirizwa ubu buryo

AKIMANA Jean de Dieu @rdn-Kigali


      

Tanga igitekerezo

-->