Abasoje mu mashuri makuru y’Imyuga n’Ubumenyingiro barasabwa kunoza akazi kabo

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 23/03/2019, Saa 14:01:42 Yasuwe inshuro 8570

Ibi Minisitiri w’Uburezi Dr. Eugene Mutimura yabisabye ubwo abanyeshuri 2088 barangije mu Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic), bahabwagwa Impamyabumenyi, mu birori byabaye ku wa 21 Werurwe, 2019 muri stade ya IPRC Kigali.

Minisitiri w’uburezi Dr. Eugene Mutimura

Yagize ati “Abarangije ubumenyingiro uyu munsi, barasabwa guhora banoza akazi kabo kubera ko akazi kanoze ni ingenzi kandi turahamya ko ari byo bizadufasha kugira ngo tugere ku byo twifuza nk’igihugu, guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda cyane cyane bigizwemo uruhare n’abize Imyuga n’Ubumenyingiro.”

Minisitiri w’Uburezi kandi yanasabye amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro gukomeza kuzamura umubare w’abakobwa bitabira kwiga muri aya mashuri.

Ati “Turasaba y’uko Rwanda Polytechnic, IPRCs n’amashuri ya TVET muri rusange ko azahora aharanira y’uko umwana w’umukobwa na we yakwitabira inyigisho z’Ubumenyingiro kuko imibare tubona uyu munsi iracyari hasi.”

Mu butumwa yageneye abarangije, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Polytechnic Dr. Gashumba James we yabasabye kubaka izina n’isura nziza y’ishuri barangijemo.

Umuyobozi mukuru wa Rwanda Polytechnic Dr. Gashumba James

Yagize ati “Banyeshuri murangije, mwibuke ko ubu mugiye kuba umurage ndetse n’abarangije muri Rwanda Polytechnic kandi mukaba mugiye hanze nk’abahagarariye (Ambassadors) Rwanda Polytechnic. Uko muzitwara mu buzima bwanyu bwite, ubusanzwe ndetse n’ubw’umuga bizgaragaza Rwanda Polytechnic nk’ikigo. Turashaka ko mwubaka izina ibigwi, izina n’isura nziza ya Rwanda Polytechnic.”

Aba banyeshuri barangije mu masomo y’ibijyanye n’Ubuhinzi (Agriculture), Amashanyarazi (Electrical and Electronics Engineering), Ubwubatsi (Civil Engineering), Ubukanishi (Mechanical Engineering), Ikoranabuhanga (Information and Communication Technology), Amahoteri no kwakira abayagana (Hospitality Management) n’ibindi.

Muri ibi birori kandi hanahembwe abanyeshuri bahize abandi bakaba indashyikirwa mu masomo barangije. Mu bihembo byatanzwe hahembwe abanyeshuri 7 bahize abandi mu ma IPRCs yose, hahembwa abakobwa 2 bahize abandi mu ma IPRCs yose ndetse hahembwa n’abakoze umushinga mwiza wahize iyindi yose.

Abahawe Impamyabumenyi barimo abakobwa 464 n’abahungu 1624 bakaba barize mu mashuri makuru y’Imyuga n’ubumenyingiro (IPRCs), abumbiye muri Rwanda Polytechnic, ari yo IPRC Kitabi, IPRC Huye, IPRC Karongi, IPRC Kitabi, IPRC Kigali, IPRC Musanze, IPRC Ngoma na IPRC Tumba. Bahawe Impamyabumenyi z’ubwoko bwa Diploma ku biga imyaka ibiri na Advanced Diploma ku biga imyaka itatu.

Ni ku nshuro ya kabiri Rwanda Polytechnic itanga impamyabumenyi kuva yashyirwaho muri 2017 igatangira gukora muri 2018.

u Rwanda rufite intego yo kuzamura imibare y’abiga muri TVET ku buryo muri 2024 bazaba bagera kuri 60% ugereranyije n’abiga amasomo rusange ndetse no guhanga, buri mwaka, imirimo 2014000 itari iy’ubuhinzi.

Minisitiri w’uburezi Dr. Eugene Mutimura





Umuyobozi mukuru wa Rwanda Polytechnic Dr. Gashumba James

Abatsinze neza kurusha abandi bahembwe mudasobwa

Clenie Mukashyaka@rwandadailynews.com