Abasirikare n’abapolisi bakuru b’u Rwanda mu myitozo mu gihugu cya Tanzaniya

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 3/12/2017, Saa 16:48:55 Yasuwe inshuro 989

Abahagarariye abandi mu gisirikare cy’uRwanda(RDF) na Polisi y’u Rwanda(RNP) 39 bayobowe na Brig Gen Aloys MUGANGA berekeje i Dares-Salam muri Tanzaniya mu myitozo y’ibyumweru 2 yateguwe n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba yiswe USHIRIKIANO IMARA 2017.

Nkuko abateguye iyi myitozo babitangaje, intego yayo ngo ni ukongera imikoranire y’ibihugu byo muri uyu muryango, gufatanya mu kurinda umutekano hagamijwe kwimika amahoro,kurwanya iterabwoba,guhangana n’ibiza ndetse no gukumira Ubushimusi muri bino bihugu.

Iyi myitozo kandi ngo izafasha guhora biteguye,guhanahana amakuru mu buryo bw’Ikoranabuhanga, ibi bizateza imbere ubufatanye hagati y’Igisirika cyo muri kano karere.

Mu ijambo rye, Maj Gen Jacques Musemakweli yabwiye aba basirikare ko aho bagiye batumwe kuba intumwa z’u Rwanda nziza zigaragaza imyitwarire myiza nkuko The New Times ibivuga.

“Mugomba kwerekana imyitwarire myiza nk’uko ari umuco mu gisirikare cy’u Rwanda,mugomba kuba abanyamwuga mukanavumbura udushya mu byo muzitoza byose.”

Yabahanuye ko kandi ari byiza gukorera hamwe bakanasangira ubumenyi bafite n’abandi baturutse mu bindi bihugu mu by’ubufatanye mu gisirikare cyo mu Bihugu by’Iburasirazuba.

Abasirikare 240, Polisi n’Abasivili baturutse mu bihugu bitanu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba aribyo: Kenya,Uganda,Rwanda,Burundi na Tanzaniya nibo bazitabira imyitozo yiswe USHIRIKIANO IMARA 2017,ikaba izatangira tariki ya 4 Ukuboza 2017.

NIYOYITA Jean d’Amour


      

Tanga igitekerezo

-->