Abasirikare bashinjwa kwica umuturage bakatiwe igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo

Yanditswe na Kuwa 27/06/2017, Saa 12:04:31 Yasuwe inshuro 199

Urukiko rwa gisirikare rwakatiye gufungwa by’agateganyo iminsi 30 abasirikare bato babiri PTE Nshimyumukiza Jean Pierre na PTE Ishimwe Claude bashinjwa kurasa umuturage bakamwica.

Aba basirikare bakurikiranyweho kurasa umuturage witwa Ntivuguruzwa Aimé Yvan agapfa, aho bari ku burinzi i Gikondo ahazwi nka Sgeem mu gicuku cyo kuwa 10 Gicurasi, ahagana saa saba z’ijoro.

Urubanza rw’aba basirikare ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo rwaburanishirijwe mu Kagari ka Rwampara, ahakorewe icyaha, ku wa 23 Kamena 2017.

Mu isomwa ryarwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Kamena 2017, 
urukiko rwavuze ko rwafashe umwanzuro ko bafungwa by’agateganyo iminsi 30 rushingiye ku kuba bemera icyaha.

Nyuma yo gusuzuma ibyo aba bombi baregwa, Urukiko rwa Gisirikare rushingiye ku ngingo z’uko bemera ko bakoze iki cyaha, PTE Ishimwe akemera ko yarashe nta tegeko ahawe ndetse akaba yaranasubije amafaranga ibihumbi 35 yari yambuye umuturage, bifatwa nk’ubwambuzi bwitwaje kiboko; bakanahabwa amabwiriza n’urwego rw’inkeragutabara ntakurikizwe, rwemeje ko ari impamvu ituma bafungwa by’agateganyo.

Mu iburanisha riheruka, Pte Ishimwe Claude yemeye ibyaha byose aregwa uko ari bitanu birimo ubufatanyacyaha mu bwicanyi, ubwambuzi bukoresheje kiboko, ubugande, kurasa nta tegeko no konona ikintu cy’undi ku bw’inabi nahoNshimyumukiza akemera icyaha cy’ubufatanyacyaha.

Abaregwa bahawe umwanya wo kwiregura maze Ishimwe yemera ibyaha byose ashinjwa, avuga ko yarashe umuturage bitewe n’uko yari abonye atuye hasi mugenzi we ndetse ashaka kumwambura imbunda.

Ishimwe yavuze ko batse abantu ibyangombwa bitewe n’impamvu z’umutekano bari bashinzwe gucunga, maze mu bo babisabye harimo umugore wa Ntivuguruzwa wahise uhamagara umugabo maze mu kuhagera ngo arabasagarira ashaka kwambura imbunda Nshyimyumukiza ababwira ko badakwiye kuyimukangisha kuko yabatanze kuyifata.

Yavuze ko uwo mugabo yasingiriye mugenzi we amutura hasi anamwambura imbunda n’icyombo, maze yabona bikomeye agahita amurasa ukuguru kugira ngo bayimwambure kuko ngo ntiyari kubona uko asobanura ko umuturage yabambuye imbunda kimwe n’uko ngo byashobokaga ko nawe abarasa.

Icyakora Ishimwe yavuze ko atigeze yica Ntivuguruzwa ahubwo avuga ko amasasu amwica yarashwe na Nshimyumukiza wamurashe apfukamye hasi.

Yashimangiye ko nyuma yo kurasa uwo mugabo, Nshimyumukiza ngo yahise ajya ku kabari kari aho bivugwa ko ariko umugore wa nyakwigendera yari yagiye kwihishamo, maze arasamo urufaya rw’amasasu amenagura ibirahuri by’urugi, firigo, amacupa n’ibindi.

Yiyemereye ko yarashe nta tegeko ahawe n’abamukuriye ndetse ko icyo gihe yanyweye inzoga ari mu kazi nubwo ahakana ko yazinywereye mu kabari.

PTE Nshimyumukiza Jean Pierre we yemeye icyaha kimwe cy’ubufatanyacyaha mu bwicanyi, avuga ko yarashe uwo mugabo kuko yari abonye ko atangiye kubambura imbunda n’icyombo, agashimangira ko yabikoze mu rwego rwo kwitabara, bityo ko atari yabigambiriye kuko batari banaziranye.

Nshimyumukiza yahakanye ko yanyoye inzoga nkuko babishinjwa, avuga ko mugenzi we [Ishimwe] yamutaye akagenda bityo ngo keretse niba ari we wazinyweye. Yahakanye kandi ko yarashe mu kabari ahubwo akavuga ko urusaku rw’amasasu yarwumvise bamaze gufatwa na ‘Military police’ ariko akavuga ko atazi abayarashe.

Igihe cyo gutangira kuburanisha urubanza mu mizi ntabwo cyatangajwe, gusa abaregwa bashobora kujuririra icyemezo cyafashwe n’urukiko. PTE Nshimyumukiza Jean Pierre na PTE Ishimwe Claude bahise bajyanwa gufungirwa muri Gereza ya Gisirikare.

PTE Nshimyumukiza Jean Pierre (iburyo) na PTE Ishimwe Claude (ibumoso) bakoze ibyaha bari mukazi


      

Tanga igitekerezo

-->