Abasirikare b’u Rwanda barenga 800 barimo ba ofisiye basezerewe mu kazi

Yanditswe na Kuwa 18/07/2017, Saa 10:16:27 Yasuwe inshuro 223

Igisirikare cy’u Rwanda(RDF) kuri uyu Mbere tariki ya 17 Nyakanga 2017 cyasezereye mu kazi abasirikare 817 barimo aba ofisiye 369, abandi barangiza amasezerano y’akazi mu gihe hari abakuwe mu ngabo.

Itangazo ryasohowe na Brig. Gen Ferdinand Safari, umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ingabo(MINADEF) ushinzwe ibikorwa, rigaragaza ko abasirikare basezerewe bari mu byiciro bitatu; harimo aba ofisiye 369 (hatagaragazwa amapeti bari bafite) bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, 378 barangije amasezerano y’akazi na 70 bakuwe mu ngabo z’u Rwanda kubera impamvu z’uburwayi.

Iryo tangazo rigira riti “Mu cyiciro cyo gusezerera cy’umwaka wa 2017 abantu 817 barimo aba ofisiye 369 n’abafite andi mapeti barajya mu kiruhuko cy’izabukuru kandi abasirikare 378 bararangiza amasezerano yabo y’akazi na RDF mu gihe abandi 70 bo bakuwe mu ngabo kubera impamvu z’uburwayi.”

Nk’uko biri muri ririya tangazo, gusezerera abasirikare bibaye ku nshuro ya gatanu kuva mu mwaka wa 2013, bikaba bikorwa hagendewe kuri sitati igenga ingabo z’u Rwanda nk’uko yemejwe n’Umugaba w’Ikirenga wazo akaba na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Inkuru ya Izubarirashe ivuga ko MINADEF ivuga ko ibirori byo gusezerera bariya basirikare hanazirikanwa akazi bakoreye igihugu byabereye ku cyicaro gikuru cy’ingabo uyoborwa na Gen. James Kabarebe, Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda.


      

Tanga igitekerezo

-->