Abashoferi b’amagare basaga 290 basuye igicumbi cy’Intwali basobanurirwa amateka yaziranze

Yanditswe na TWAHIRWA Emmy Kuwa 25/01/2018, Saa 10:48:33 Yasuwe inshuro 285

Abashoferi b’amagare basaga 290 bibumbiye muri cooperative Twunge ubumwe Rwanda Ltd, bakorera mu karere ka Kicukiro umurenge wa Kanombe muri zone ya Giporoso-Kabeza-Samuduha-Rubirizi kuri wa 24 Mutarama 2018 basuye Igicumbi cy’intwari banasobanurirwa amwe mu mateka yaranze intwari z’u Rwanda zigabanyije mu byibyiciro 3 ari byo Imanzi, imena n’ingenzi.

Nyuma yo gusobanurirwa byimbitse amateka y’izi ntwari Abashoferi b’amagare batambagijwe ibyumba bigaragaza amafoto ya zimwe mu ntwari z’u Rwanda.

Tariki ya 01 Gashyantare buri mwaka ni umunsi w’umwihariko igihugu cyashyizeho wo kwibuka no guha agaciro izi ntwari zitangiye umuryango nyarwanda.

Kuri uyu munsi abayobozi bakuru ku rwego rw’igihugu berekeza i Remera mu mujyi wa Kigali(iruhande rwa stade Amahoro) ahari igicumbi cy’intwari maze bagashyira indabo ku rwibutso rw’ubutwari hakanavugirwa ijambo ry’umushyitsi mukuru mu gihe kuri ubu abaturage bizihiza uyu munsi mu birori bibera ku rwego rw’umudugudu.

Hari benshi mu banyarwanda baha agaciro gakomeye izi ntwari bakanifuza kuba nabo basura ku gicumbi cyazo ariko bikarangirira mu byifuzo kubera kwibwira ko bitoroshye gusura aha hantu, hari bamwe batekereza ko aha hantu hahora hafunze hagafungurwa gusa kuri ya tariki ya 01 Gashyantare iyo abayobozi bakuru bagiye kunamira izi ntwari, yewe hari nababa batekereza ko uretse kuba byaba bisaba amafaranga atari make hari n’ibindi bitoroshye bisabwa kugirango wemererwe kwinjira ku Gicumbi cy’Intwari.

Umunyamabanga mukuru w’Inteko y’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu Imidari n’Impeta by’Ishimwe, Nkusi Deo avuga ko gusura igicumbi cy’intwari nta kiguzi na kimwe bisaba ubyifuje, ahubwo Inteko y’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta nayo iba yifuza ko abantu bakangukira gusura aha hantu kuko bahigira byinshi birimo kwimakaza umuco w’ubutwari harimo kugira umutima ukomeye kandi ucyeye, udatinya gushyigikira ikiza, no guhangana n’ikibi, gukunda igihugu, kwitanga byaba ngombwa ukaba wahara inyungu zawe bwite ugamije guharanira inyungu rusange, kugira ubushishozi, Kuba intangarugero mu gukora icyiza, Kuba umunyakuri, Kugira ubupfura ndetse n’Ubumuntu no kuratira abandi ibikorwa by’Ikirenga by’Intwari z’u Rwanda.

Nk’uko ubuyobozi bw’iyi Nteko bubisobanura, umuntu umwe cyangwa itsinda ry’abantu (Abanyarwanda cyangwa Abanyamahanga ) bashobora gusura igicumbi cy’Intwari z’Igihugu, iyi serivise ikaba iboneka Kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu, kuva saa moya za mugitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Andi mafoto


      

Tanga igitekerezo

-->