Abarenga ibihumbi 237 bagiye gukora ikizamini gisoza amashuri abanza

Yanditswe na MULINDWA Augustine Kuwa 8/11/2017, Saa 14:59:30 Yasuwe inshuro 940

Umubare w’abanyeshuri bazakora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza wiyongereyeho 21.3% ugereranije n’umwaka ushize.

Abanyeshuri 237,182 nibo biteganijwe ko bazitabira Ibizamini bizakorwa mu cyumweru gitaha;ikigaragaza ko umubare wiyongereye kuko umwaka ushize bari 194,679.

Desire Mazimpaka ,Umukozi ushinzwe ibizamini mu kigo cy’Uburezi REB avuga ko ibizamini by’Amashuri abanza bizatangira tariki ya 13 kugeza 15 Ugushyingo.

Mu gihe Abazakora ikizamini gisoza amashuri y’ikiciro rusange bo ibizamini byabo byashyizwe tariki ya 21 Ugushyingo kugeza ku yambere Ukuboza.

Abazakora Ikizamini gisoza ikiciro rusange bose hamwe ni 98,268 mu gihe umwaka ushize bari 89,421.

REB ivuga ko imyiteguro yose yamaze gukorwa, ndetse ko n’imyitwarire yo gukopera yafatiwe imyanzuro hakiri kare.


      

Tanga igitekerezo

-->