Abarangije kaminuza bafashwa n’ikigo CESB mu kwimenyereza imirimo bararira ayo kwarika

Yanditswe na Kuwa 23/08/2017, Saa 08:23:43 Yasuwe inshuro 292

Hari abarangije amashuri yisumbuye na za kaminuza bajya gusaba kwimenyereza akazi mu bigo bitandukanye bafashwa n’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubushobozi n’Umurimo (CESB), bavuga ko bimwe mu byo bemererwa batabibona.

Abo bavuga ko kimwe mu bibakomereye ari uko bemererwa amafaranga ibihumbi 50 yo kwifashisha mu ngendo z’aho bajya kwimenyereza akanabafasha mu bindi, baheruka bayasinyira ariko amezi atandatu bahabwa akarangira bahawe nk’ukwezi kumwe.

Umwe mu bayemerewe ariko ntayahabwe utashatse ko amazina ye agaragara mu itangazamakuru ku bw’impamvu z’umutekano, yavuze ko ibyo byatumye rimwe na rimwe asiba kujya aho yimenyerereza ndetse kuko nta handi agira akura amafaranga akagorwa no kubona n’ifunguro.

Yagize ati “Narangije kwiga mu 2015 sinahita mbona akazi, naragiye njya muri kiriya kigo kuko bavugaga ko bafasha umuntu kwimenyereza ndetse bikazatuma abona uburambe mu mwuga we, naragiye baranyemerera, ariko nanavugaga ko ngize amahirwe yo kubona aho nzajya nkura nibura uduhumbi 50, ariko bampaye ukwezi kumwe gusa kandi igihe cy’amezi atandatu baduha cyarashize.”

Ibi ni byashimangiwe n’undi uvuga ko kugeza ubu we agikora ariko atarahabwa ukwezi na kumwe kandi arabura ukwezi kumwe ngo arangize igihe bamuhaye.

Yagize ati “Tujya gutangira twagiranye amasezerano y’uko bazajya baduha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50, ariko ubu maze amezi atanu ntibarampa n’ukwezi na kumwe, ubu ntuye mu Gatsata, kugira ngo ngere aho nkorera binsaba kuzinduka kuko ngenda n’amaguru, ibyo kurya saa sita byo narabyibagiwe.”

Usibye kwemererwa iyi nyoroshyangendo, mu masezerano yabo haba harimo ko abayobozi bo muri iki kigo bagomba kuzajya bajya kubasura aho bakorera kugira ngo bagenzure imikorere yabo ku bufatanye n’ibigo biba byabakiriye.

Ese iki kigo kibivugaho iki?

Umuyobozi Mukuru wa CESB, Antonia Mutoro, avuga ko kugira ngo ayo mafaranga batinde kuyabona biterwa n’impamvu nyinshi ariko ahanini usanga bituruka kuri bo.

Yatanze urugero ku bo usanga basabwa gutanga nimero za konti zabo ariko bagatanga iza benewabo; amazina rimwe na rimwe adahuye, cyangwa ugasanga ibiri ku ndangamuntu bidahuye n’ibyatanzwe mu mpapuro bigasaba kubanza gusuzumwa.

Yagize ati “Birashoboka kuba hari abantu bamwe na bamwe bashobora kuba batabona ibyo bihumbi 50, icya mbere, hari abajya gutangira kwimenyereza nyamara tutaragirana amasezerano yanditse kandi barabizi ko mu masezerano harimo ko dutangira kwishyura ari uko twasinyanye amasezerano.”

Yongeyeho ati “ Ikindi usanga hari igihe bitinda bitewe n’amakosa aba ari mu byangombwa bya ba bandi basaba kwimenyereza, imibare myishi dufite y’abatinda kuyabona ni aho usanga konti zipfuye cyangwa zihinduye, ikindi ni raporo ngarukakwezi umukoresha aba agomba kuduha itwereka ko uwo muntu koko yakoze, hakaba hari igihe batinda kuyiduha kandi niyo itwereka ko uwo muntu akora koko.”

Yanavuze ko bitewe n’uko umubare w’abasaba baba ari benshi ahanini bari hagati ya 1000 na 1200 ku mwaka, ngo ntabwo byorohera abakozi bake ikigo gifite ngo bajye kubasura, ahubwo ngo bagirana amasezerano n’ikigo bakoreramo kugira ngo bajye babakurikirana batange raporo yabo kuri CESB.

Ikindi agaragaza gishingiye ku mikorere ya porogaramu yifashishwa na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo mu guhemba aho usanga mu gihe babandi batujuje ibisabwa, mu rutonde hahita hazamo ikibazo gituma n’abandi bazitirwa, gusa ngo ibyo byo biri kwigwaho ngo bihinduke, ugize ikibazo azajye aba ari we kigiraho ingaruka gusa.

Imibare itangwa n’icyo kigo igaragaza ko kuva mu 2009 kugeza ubu, abanyeshuri barangije amashuri makuru na Kaminuza 9,399 ari bo bafashijwe kwimenyereza umurimo mu gihugu mu ngeri zitandukanye mu gihe cy’amezi atandatu, naho 459 bo bafashijwe mu kwimenyereza umurimo mu gihugu cya Israel mu bijyanye n’ubuhinzi mu gihe cy’amezi 11.

Muri abo 60% by’abimenyereza umwuga babonye akazi abagera aho abenshi babonye agahoraho abandi bakora ku bw’amasezerano.

Abagize amahirwe yo kwimenyereza binyuze muri iki kigo, bavuga ko bahakuye ubumenyi buhagije bubinjiza ku isoko ry’umurimo.

Kugeza ubu amafaranga agenda kubikorwa birebererwa na CESB byo kwimenyereza umurimo haba mu gihugu imbere no hanze yacyo arenga ho gato miliyoni 562 buri mwaka.

Source: Igihe


      

Tanga igitekerezo

-->