Abarangije kaminuza bafashwa kwimenyereza imirimo barijujutira igisubizo cya CESB ku itinda ry’amafaranga bagenerwa

Yanditswe na Kuwa 23/08/2017, Saa 10:23:04 Yasuwe inshuro 353

Nyuma y’aho abarangije kaminuza bagaragarije ikibazo cyabo ku itinda cyangwa guhera burundu kw’amafaranga bagenerwa n’ikigo cya Leta CESB, na cyo kikavuga ko akenshi biterwa n’uburangare bw’abimenyereza imirimo, bamwe mu barebwa n’iki kibazo bijujutiye ibyatangajwe n’uru rwego bavuga ko ari ugushaka impamvu zitari ukuri gusa.

Bamwe mu bagize icyo bavuga ku byo CESB ikigo gishinzwe gutanga ayo mafaranga angana n’ibihumbi 50 ku kwezi cyatangaje, bagaragaje ko ari uburyo bwo kwirwanaho mu makosa bakorerwa kuko ngo hari ababa badafite ikibazo na kimwe mu byo basabwa na CESB ariko nabo bikarangira batabonye ayo mafaranga.

Umwe yagize ati: “ Ariko uziko mbyemeye nta muntu ujya wemera ikosa, abantu bose dukunda amafaranga ku buryo tutakwandika nimeroza konti nabi kabisa , sinzi icyo navuga kuri icyo kigo ariko ibyo bakora si byiza na mba, ngo sisiteme bahemberaho ngo iyo umwe bituzuye n’abandi ngo bibagiraho ingaruka? gute? Icyo nauga ni uko abo bantu bakorera CESB badashoboye gufasha ababagana bose, reka tujye tuvugisha ukuri aho kutekinika ibisubizo.”

Undi na we yagize ati: “ Birakabije kandi biteye agahinda aho CESB yirengagiza amasezerano iba yagiranye n’abimenyereza umwuga. Raporo umuntu ayijyanira igihe ariko amafaranga ntaze,wabaza bakakubwira atibwo yatinze kuri reception.None ubwo amakosa aba arayande? Rwose inzego zibishinzwe nizirenganure ababeshywa na CESB.”

Undi na we ati:” Umuyobozi adukorere ubuvugizi pe kuko biragoye cyane ,ubuzima bwubushomeri ukagerekaho inzara ,kugenda namaguru kugirango ugere aho wimenyerereza umurimo nta bwo bitworohera pe. Kandi iyo urebye usanga ibisabwa tuba tubyujuje ariko umuntu agategereza agatike akakabura.”

Undi ati: “ Ahaaa twe batwohereje kwimenyereza umurimo muri REB none kuva twatangira kugeza ubu nta cyo baradufasha ku byerekeye n’iyo nyoroshya rugendo y’ibihumbi 50 kandi turabura ukwezi ngo turangize stage. ...twarumiwe rwose ubu.”

Ibi byose babivuze biturutse ku kuba Umuyobozi Mukuru w’ Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubushobozi n’Umurimo (CESB), Antonia Mutoro, avuga ko kugira ngo ayo mafaranga batinde kuyabona biterwa n’impamvu nyinshi ariko ahanini usanga bituruka kuri bo.

Yatanze urugero ku bo usanga basabwa gutanga nimero za konti zabo ariko bagatanga iza benewabo; amazina rimwe na rimwe adahuye, cyangwa ugasanga ibiri ku ndangamuntu bidahuye n’ibyatanzwe mu mpapuro bigasaba kubanza gusuzumwa.

Yagize ati “Birashoboka kuba hari abantu bamwe na bamwe bashobora kuba batabona ibyo bihumbi 50, icya mbere, hari abajya gutangira kwimenyereza nyamara tutaragirana amasezerano yanditse kandi barabizi ko mu masezerano harimo ko dutangira kwishyura ari uko twasinyanye amasezerano.”

Yongeyeho ati “ Ikindi usanga hari igihe bitinda bitewe n’amakosa aba ari mu byangombwa bya ba bandi basaba kwimenyereza, imibare myishi dufite y’abatinda kuyabona ni aho usanga konti zipfuye cyangwa zihinduye, ikindi ni raporo ngarukakwezi umukoresha aba agomba kuduha itwereka ko uwo muntu koko yakoze, hakaba hari igihe batinda kuyiduha kandi niyo itwereka ko uwo muntu akora koko.”

Yanavuze ko bitewe n’uko umubare w’abasaba baba ari benshi ahanini bari hagati ya 1000 na 1200 ku mwaka, ngo ntabwo byorohera abakozi bake ikigo gifite ngo bajye kubasura, ahubwo ngo bagirana amasezerano n’ikigo bakoreramo kugira ngo bajye babakurikirana batange raporo yabo kuri CESB.

Ikindi agaragaza gishingiye ku mikorere ya porogaramu yifashishwa na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo mu guhemba aho usanga mu gihe babandi batujuje ibisabwa, mu rutonde hahita hazamo ikibazo gituma n’abandi bazitirwa, gusa ngo ibyo byo biri kwigwaho ngo bihinduke, ugize ikibazo azajye aba ari we kigiraho ingaruka gusa.

Hari abarangije amashuri yisumbuye na za kaminuza bajya gusaba kwimenyereza akazi mu bigo bitandukanye , bavuga ko kimwe mu bibakomereye ari uko bemererwa amafaranga ibihumbi 50 yo kwifashisha mu ngendo z’aho bajya kwimenyereza akanabafasha mu bindi, baheruka bayasinyira ariko amezi atandatu bahabwa akarangira bahawe nk’ukwezi kumwe.

Umwanditsi mukuru


      

Tanga igitekerezo

-->