Abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya Kigoma biteguye kwamagana abahohotera abana

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 6/06/2019, Saa 15:16:52 Yasuwe inshuro 314

Abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya Kigoma mu karere ka Ruhango baravuga ko aho bigeze nabo bahagurukiye gukangurira abandi kwamagana abakora ihohoterwa n’abangiza abana bagamije kubishimishaho bagasaba ko bajya bahabwa ibihano bikomeye kuko nabo baba bangije inzozi zabo.

Ibi bakaba barabigarutseho ubwo basurwaga n’abakozi b’umuryango Umurage Communication for Development ku bufatanye n’inzego zinyuranye zirimo na Police y’u Rwanda mu kubaganiriza ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’uburenganzira bw’umwana, ndetse banakora irushanwa ku kiganiro bahawe.

Umutoniwase Diane ni umunyeshuri wanarushanyijwe, yemeza ko ishuri ryabo ribafasha kumenya amakuru atandukanye, gusa akavuga ko abakora ihohotera bakangiza abana bakwiye guhabwa ibihano bikomeye.

Yagize ati" Hano dufashwa kumenya amakuru yose ku buryo twamaze kubona ko bagenzi banjye banyotewe no kumenya ibiri hanze y’Ishuri birimo nibibangamiye imiryango yacu; gusa uwakorewe ihohoterwa akangiza umwana ahabwe ibihano bikomeye ariko nkatwe abakobwa dukwiye kujya tunyurwa nibyo duhabwa n’ababyeyi bacu kugirango tudaha urwaho abashaka kutwishimishaho nababigerageje tukaba twatangira amakuru ku gihe bakarengerwa".

Rugira Fabrice afite imyaka 12 yiga mu mwaka wa mbere ni nawe wahize abandi mu irushanwa ku ihohoterwa. Rugema yemeza ko leta, ababyeyi n’abarezi bo ku ishuri bakwiye gutahiriza umugozi umwe bagafata ingamba zo kurinda abana bakagira ubuzima bwiza. Akomeza avuga ko abakora ibi byaha bose bakwiye kumenya ko uko bahemukira abandi babyeyi nabo byababaho kandi atari ho igihugu kigana, kuri we ngo bakwiye kugerageza bakabireka kuko nta keza kabyo.

Masengesho Dominique ni umuyobozi wa ESEKI (Ecole secondaire de Kigoma) avuga ko iki kigo abereye umuyobozi gifasha abahiga kumenya amakuru agezweho. Ahera ku bafatanyabikorwa baza guha ibiganiro bagafasha aba bana kumenya ibyugarije umuryango nyarwanda ari nayo mpamvu basabye abakina mu Ikinamico Umurage kuza gukinira abana hagamijwe kubereka uko hanze hameze nibyo bazahura nabyo nibasoza amashuri.

Umurage Communication for Development (UmC) ni umuryango nyarwanda udaharanira inyungu utegamiye kuri leta ugamije gushishikariza abanyarwanda guhindura imyitwarire binyujijwe mu miyoboro itandukanye y’ itumanaho, kugira ngo bahindure imyifatire hagamijwe kugira imibereho myiza.

Ku bufatanye na UNICEF-Rwanda ndetse na koperasiyo y’Abasuwisi (Swiss Cooperation), Umurage Communication for Development (UmC) bakaba mu bukangurambaga bugamije kwigisha urubyiruko mu bigo by’amashuri ku ngingo zijyanye no guharanira uburenganzira bw’umwana ndeste no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Iki kigo kikaba gifite abanyeshuri basaga 750 biga baba mu kigo ndetse bagahabwa umwanya wo kumenya ibiri hanze y’ikigo mu muryango basiga bagiye kwiga .

Fabrice wahize abandi yashikirijwe ibihembo birimo ibikoresho by’ishuri