Abanyeshuri ba IPRC Karongi bahize abandi bahembwe amafaranga azabafasha kwihangira imirimo

Yanditswe na Clenie MUKASHYAKA Kuwa 26/10/2019, Saa 05:52:59 Yasuwe inshuro 485

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2019, mu birori byo guha Impamyabushobozi abanyeshuri 2389 barangije mu ma Koleji (IPRCs) 8 agize Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic), babiri barangije muri IPRC Karongi ni bamwe mu bahawe ibihembo by’uko batsinze neza kurusha abandi.

Iyi ikaba yari inshuro ya gatatu iri shuri rikuru ry’u Rwanda ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro ritanze impamyabushobozi ku banyeshuri barirangijemo.

Abo banyeshuri ni MURUNGI Jean de Dieu wahembwe nk’uwabaye indashyikirwa ihagarariye IPRC Karongi n’UWIMBABAZI Evelyne wahembwe nk’umukobwa wahize abandi mu masomo ajyanye na Siyansi na Tekinoloji (STEM) muri Rwanda Polytechnic yose. Aba bombi bakaba barize ibijyanye n’ubukanishi bwo mu nganda (Production and Manufacturing Technology).

Buri umwe yahembwe sheki y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500,000. Abahembwe Bashimiye Rwanda Polytechnic uburyo idahwema kuzirikana no gutera ishema, kongerera imbaraga n’ubushobozi abanyeshuri baba barakoze cyane bagatsinda kurusha abandi. Bishimiye ibihembo bahawe ngo kuko bizabafasha kwihangira imirimo ku isoko ry’umurimo, bagashyira mu ngiro ibyo bize ndetse bagaha n’abandi akazi.

Ikindi kandi ngo bishimira ko ibi bihembo ari uburyo bwiza bwa Rwanda Polytechnic mu gukomeza gutera abanyeshuri ishyaka ryo gukorana umwete no gutekereza cyane bagahanga udushya, baharanira kugera ikirenge mu cy’ababanjirije no kubarenza.

Mu bindi bihembo byatanzwe, hahembwe abanyeshuri 7, umwe muri buri IPRC, batsinze kurusha abandi n’umukobwa wa kabiri wahize abandi mu masomo ya Siyansi na Tekinoloji. Bose bakaba bahembwe sheki z’ibihumbi 500,000 FRW buri umwe. Hanatanzwe kandi igihembo cyagenewe Umushinga mwiza uhagarariye IPRCs zose ukaba wahembwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 600,000.

Mu butumwa yageneye abanyeshuri barangije, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Polytechnic Dr. James GASHUMBA yabashimiye anabasaba kwihangira imirimo, gukora kinyamwuga kugira ngo bazabashe kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange.

Ati: “Banyeshuri mwarangije uyu munsi, turabasaba kuzashyira ibyo mwize mu bikorwa kandi muzabikore nk’abanyamwuga kandi muzarangwe n’indangagaciro z’umuco nyarwanda aho muzakora hose kugira ngo muzabe ingirakamaro.”
Yakomeje agira ati: “Iyi ni imwe mu nzira ibaganisha ku isoko ry’umurimo kugira ngo mutangire kwihangira imirimo, kwiteza imbere, ndetse no guteza imbere igihugu cyacu muri rusange. Banyeshuri, uyu munsi ni uwanyu, mwarakoze cyane mwihe amashyi n’impundu!”

Minisitiri w’Uburezi Dr. Eugene MUTIMURA wari umushyitsi mukuru muri ibi birori yibukije abahawe impamyabushobozi ko barangije mu mashmi y’amasomo atandukanye kugira ngo bafashe Gunerinoma y’u Rwanda kubona ibisubizo by’ibibazo bimwe na bimwe biri mu buzima bw’abanyarwanda.

Yakomeje ababwira ko guhabwa impamyabushobozi atari uguhabwa ikamba ry’urugendo rurerure ruvunanye rwo kwiga n’amasomo, ahubwo ko ari intangiriro yo gushaka icyo bakora bifashishije ubumenyi bavomye mu gihe bamaze biga muri Rwanda Polytechnic. Minisitiri yabijeje ko, n’ubwo hakigaragara imbogamizi, igihugu kizakomeza kubafasha kugera ku ndoto zabo.

Mu banyeshuri 2389 bahawe impamyabushobozi harimo abahungu 1792 n’abakobwa 606, bakaba barangije mu masomo atandukanye y’Imyuga n’Ubumenyingiro bigiye mu mashuri makuru y’Imyuga n’Ubumenyingiro (IPRCs) 8 agize Rwanda Polytechnic ari yo IPRC Gishari (200), IPRC Huye (325), IPRC Karongi (136), IPRC Kigali (905), IPRC Kitabi (120), IPRC Musanze (300), IPRC Ngoma (223) na IPRC Tumba (189).

UWIMBABAZI Evelyne wahembwe nk’umukobwa watsinze neza amasomo ya Siyansi na Tekinoloji
Abakobwa batsinze amasomo ya Siyansi na Tekinology
MURUNGI Jean De Dieu wahize abandi muri IPRC Karongi ashykirizwa igihembo
Minisitiri w’Uburezi Dr. Eugene MUTIMURA
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Polytechnic Dr. James GASHUMBA
Ibyishimo byari byinshi ku banyeshuri barangije




Photos: Clenie