Abanyarwanda baturiye Akanyaru bahangayikishijwe n’Imbonerakure zibajujubya

Yanditswe na Kuwa 12/09/2017, Saa 08:09:37 Yasuwe inshuro 416

Nyuma y’imyaka isaga 2 umubano w’u Rwanda n’uburundi udahagaze neza, bamwe mu baturage baturiye umupaka uhuza ibi bihugu ahanyura umugezi w’Akanyaru, bavuga ko babangamiwe n’abaturage b’u Burundi, babasagarira iyo bagiye gusarura ibihinzwe ku butaka bwabo buba bwarajyanwe mu Burundi n’umugezi w’Akanyaru, uhora wimuka umunsi ku wundi.

Mbere ya 2015, ku mipaka ihuza u Rwanda n’uburundi abantu babaga ari benshi mu kwambukiranya imipaka. Ubu byarahindutse abantu ni urusorongo.

Ubwo twageraga ku mupaka w’U Rwanda n’U Burundi ku Kanyaru, abagenzi bose baturutse mu modoka zivuye mu Rwanda barahagera bakavamo bakajya gutegera I Burundi izo bakomezanya nazo.

Bamwe mu bagenzi bavuga ko bibabangamiye kuko bamwe, uku guhinduranya amamodoka bajya babiburiramo imizigo, abandi bikabatwara amafranga y’inyongera bishyura ababatwaza cyangwa batega ubugira kabiri kugirango bagere aho bategera izindi modoka . Nta modoka itwara abagenzi yemerewe kwambuka umupaka.

Iki si cyo kibazo cyonyine cyatewe n’umubano ukonje hagati y’u Rwanda n’u Burundi, kuko abaturage baturiye umugezi w’Akanyaru nabo bafite ikibazo cy’uko Akanyaru hari ubutaka bwabo kajyanye mu Burundi bityo kujya ku buhinga cyangwa gusarura ni urugamba mu rundi. Aba baturage bavuga ko umugezi w’Akanyaru ujya uhindura aho unyura rimwe ukanyura mu Burundi, igice cy’imirima imwe y’Abarundi ikaza ku ruhande rw’u Rwanda.

Ikindi gihe, uyu mugezi w’Akanyaru ukanyura mu Rwanda, igice kimwe cy’imirima y’abanyarwanda ukayijyana I Burundi. Kuri ubu, ubwo twageraga mu Mudugu w’Umubanga, mu Murenge wa Nyanza, mu Karere ka Gisagara, twasanze hari igice kinini cy’imirima y’abanyarwanda ihinzemo umuceli umugezi w’Akanyaru gisa n’ikiri ku gice cy’u Burundi kubera umugezi wahinduye amerekezo ugasatira u Rwanda cyane.

Aba baturage bavuga ko kujya kuyihinga cyangwa kujya gusarura ibihinzemo ari urugamba mu yindi. Ngo abaturage b’Abarundi bo bita:”Imbonerakure”, ngo iyo bafashe umunyarwanda, bamujyana bugwate akarekurwa umuryango we utanze amafaranga y’Amarundi ibihumbi mirongo itanu (50.000 F) cyangwa ibihumbi ijana (100.000 F),mu gihe Abarundi nyamara bo baza guhinga ubwabo Akanyaru kazanye mu Rwanda.

Yewe ngo n’iyo hari uziritse itungo hafi y’Akanyaru iyo ahuze gato izi mbonerakure ziraritwara, naryo kurigarura bikamusaba amafaranga nk’ayo twavuze hejuru.

Aba baturage bavuga kandi ko biri no mu bibatera inzara, kuko Babura uko bajya gusarura kandi bakaba badashobora guhara ubutaka bwabo kabone n’ubwo baba bari buhaburire ubuzima.

Iki kibazo cy’akanyaru kimuka mu gihe cy’imvura cyamyeho ariko nta bibazo byavukaga mu gihe umubano wari ukiri ntamakemwa.

Umwe mu bayobozi bayobora mu bice bihana imbibi n’Igihugu cy’U Burundi, Mayor w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome, avuga ko batangiye kuganira n’abayobozi bo mu Burundi ku bijyanye n’iki kibazo n’ubwo bigoranye.

Nk’ibihugu by’abaturanyi binahuriye kuri byinshi bigaragara ko kutarebana neza bifite ingaruka ku baturage cyane cyane abanyarwanda bagana i Burundi bagahohoterwa ariko abarundi bakaza bisanga mu Rwanda. 

Nubwo ku bigaragara umubano atari mwiza za ambassades z’ibihugu byombi zo ziracyakora ndetse n’imipaka irafunguye.

Emmanuel Rukundo


      

Tanga igitekerezo

-->