Abanyarwanda bacururiza muri DRC baracyasabwa umusoro basonewe

Yanditswe na Kuwa 31/08/2017, Saa 08:45:04 Yasuwe inshuro 309

Nyuma y’iminsi mike hatangajwe ko hakuweho amahooro yasabwaga ku bicuruzwa 168 byiganjemo iby’ubuhinzi n’ubworozi byambuka imipaka hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bamwe mu bacuruzi b’abanyarwanda bajya gucururiza muri Congo baravuga ko ibi bitaratangira kubahirizwa.

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda(RRA) kiravuga ko ku bicuruzwa bitanyuze mu nganda n’ubusanzwe nta mahooro byakwaga hakaba hagitegerejwe gusa urupapuro rugaragaza inkomoko (certificat d’origine simplifie) ku byanyuze mu nganda kandi na rwo bakaba bizezwa ko rugiye kuboneka.

Hari ku ya 25 Kanama,2017 ubwo Vice Mayor ushinzwe ubukungu mu karere ka Rusizi yatangazaga ko amahooro avuyeho ku bicuruzwa 168 byiganjemo iby’ubuhinzi n’ubworozi byambuka imipaka hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo

Benshi muri aba bacuruzi bahise biruhutsa,bavuga ko ubu noneho bagiye gucuruza ibyabo nta kajagari nk’uko babitangarije umunyamakuru wa rwandadailynews.com.

Nyamara bidaciye kabiri aba bacuruzi basubiye muri Congo,baravuga ko nta cyahindutse,ngo baracyabazwa ibyo babazwaga n’ubusanzwe.

Ku uruhande rwa Congo ngo ntibitaye ku masezerano yasinywe.

Ibi bikaba byaratumye twegera Rwiririza Gashango,umuhuzabikorwa wa Rwanda Revenue mu ntara y’uburengerazuba avuga ko n’ubwo byari byatangajwe ko amahooro avuyeho ko bizatangira kubahirizwa neza nyuma y’aho u Rwanda na Congo bazaba bamaze gushyira ahagaragara urupapuro ruzajya rugaragaza inkomoko ya buri gicuruzwa (certificate d’origine simplifie) n’ubwo atagaragaza igihe ruzabonekera.

Ibicuruzwa byakuriweho amahooro ni 168 byiganjemo ibyo mu buhinzi n’ubworozi byo mu Rda na Congo .

Muri byo ibizajya bikenera certificate d’origine simplifie ni ibizajya biba byaciye mu nganda haba mu Rda cg Congo naho ibindi bitagombera guca mu nganda ntibizakenera iyo certificate. Iyi certificate izajya itangirwa ku mupaka itangwe n’igihugu kirimo uruganda rwakoze icyo gicuruzwa.

Yanditswe na Joseph NIZEYIMANA


      

Tanga igitekerezo

-->