Abanyamakuru basabwe gutangaza amakuru y’ukuri kuri Ebola.

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 30/11/2018, Saa 21:43:24 Yasuwe inshuro 718

Abanyamakuru bakorana na Pax Press babifashijwemo na Croix- Rouge Rwanda, bahawe amahugurwa ku ndwara ya Ebola basabwa gutangaza amakuru y’ukuri kuri iyi ndwara kuko usanga hari abayavuga uko bishakiye kandi bishobora guteza ibyago ku baturage.

Aba banayamakuru bakora inkuru z’ubuzima, mahugurwa bahawe yateguwe na Pax Press, (umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro) bakorera mu bitangazamakuru bitandukanye. Bahuguwe ku gukora no gutangaza inkuru ku ndwara z’ibyorezo nka Ebola, kugira ngo hirindwe inkuru z’ibihuha zitambuka ku mbuga nkoranyambaga kuko byatera akaga gakomeye mugihe bumvishe amakuru atariyo.

Mugihe mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo indwara y’icyorezo cya Ebola imaze guhitana abatari bacye barenga 63%, u Rwanda rwahagurukiye gukumira icyorezo cya Ebola ngo itazinjira mu gihugu kuko ari indwara aho igeze ihitana benshi mugihe gito.

Dr Alain Zimurinda

Dr Alain Zimurinda wo muri Croix Rouge ushinzwe ibijyanye n’ubuzima, avuga ko itangazamakuru ari umuyoboro mugari wihuse wafasha abaturage kumenya amakuru, ari nayo mpmavu bahisemo kubahugura.

Yagize ati:” Itangazamakuru ni umuyoboro mugari wakoreshwa kugirango abaturage babone amakuru yihuse, kandi atarimo ibinyoma mugihe uyatanga atangaza ibyo azi."

Uyu muganga akomeza anavuga icyo biteze nyuma yo guhugura aba banyamakuru.

Ati:” kuba croix rouge yahuguye abanyamakuru ku cyorezo cya Ebola, bizafasha kumenyesha abaturage ibyicyi cyorezo uko cyandura, n’uko cyirindwa n’aho kigeze cyandura.”

Bamwe mu banyamakuru bahawe amahurwa bavuga ko amahugurwa bahawe hari ubumenyi abunguye.

Niyonagize Fulgence ni umunyamakuru ukora muri Pax press yagize ati” Ntabwo nari narigerize mpura n’umuganga uuhugukiwe uburyo bwo kuyirinda. Ariko kuba mbonye ubumenyi, ngiye gushyira ingufu mu kubwira abaturage icyo Ebola aricyo n’uburyo yakwirindwa."

Umunyamakuru wa Flash Fm na Flash TV Niyodushima Dieudonne we yavuze ko atashoboraga kubwira umunyarwanda uko ubukana bwa ebola bumeze, kuko yashoboraga kumubwira ko iri mu gihugu cya Congo ariko atazi ngo ifata ite cyangwa se yirindwa ite.

Kugeza ubu mu Rwanda nta ndwara ya Ebola yari yahagera. Indwara ya Ebola ni indwara yandurira mu matembabuzi nk’amacandwe, ibirutsi, ibimwira, amarira, inkari, ibyuya, n’amasoho.

Igira ibimenyetso birimo kugira umuriro mwinshi cyane, kubabara mu ngingo, kuva amaraso mu myanya y’umubiri ivamo amatembabuzi, no kwituma amaraso.
Ebola ni indwara yandura vuba kandi mu bo yamaze gufata bose, abagera kuri 90% barapfa. Bityo mu rwego rwo kuyirinda n’uwahitanwe nayo ashyinshyingurwa byihariye bikorwa n’ababihuguriwe bemewe na muri croix rouge.

Umunyamakuru Niyodushima Dieudonne

Dr Alain Zimurinda
Abanyamakuru bitabiriye amahugurwa

IRADUKUNDA Elisabeth @rwandadailynews


      

Tanga igitekerezo

-->