Abanduye VIH/Sida bagiye kujya baterwa urushinge rumwe mu mezi 3 bisimbure ibinini bya buri munsi

Yanditswe na MULINDWA Augustine Kuwa 8/01/2018, Saa 15:40:32 Yasuwe inshuro 1230

Abashakashatsi bagaragaje ko uwanduye Virusi itera Sida agiye kujya aterwa urushinge rimwe mu mezi 3, bigasimbura ikinini cya buri munsi umurwayi yajyaga asabwaga gufata.

Ibi ngo bigiye gukuraho inzitizi z’uko hari abangaga gufata ibinini kubera kubitinya.

Aganira na Family Tv , umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo birimo na Sida muri RBC,Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko ubu bushakashatsi buje koroshya uburyo bwo gufata imiti.

Ati: “ Hari ndetse Ububushakashatsi buri gukorwa mu myaka iri imbere, ku buryo twava mu gutanga ikinini ku munsi umwe, tukaba twajya aho umuntu yaterwa urushinge rimwe mu mezi 3, cyane cyane bigafasha babandi bigora gufata imiti. Gusa icyo ntabwo ari ikigiye gutangira vuba gusa tugiye kugikurikiranira hafi.”

Iby’ubu bushakashatsi byaganiriweho bwa mbere ku mpunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida uherutse kubera mu Bufaransa.

Umunyamabanga ukuriye a RRB+, urugaga nyarwanda rw’abafite ubwandu bwa virus, Sage avuga ko ibi nibiramuka bitangiye gushyirwa mu bikorwa bizafasha abanduye mu buryo bunyuranye.

Ati: “Azajya amara amezi 3 afite umwanya wo gukora ibyo ashaka, nubwo abareka gufata imiti atari benshi haracyari ikibazo ku bajene.”

Mu Rwanda habarurwa abagera ku bihumbi 210 bafite ubwandu bwa virusi itera Sida, muri bo 81.5% bafata imiti igabanya ubukana, mu gihe abagera ku 5000 bicwa na yo buri mwaka.

Ubundi bushakashatsi bwatangajwe binyuze mu kinyamakuru The Lancet, bwakorewe ku bantu basaga ibihumbi 880 batuye mu bihugu 18,bwerekanye ko abantu bari kwandura Sida muri iyi minsi bafite amahirwe yo kubaho igihe kirekire ugereranyije n’abayanduye mu myaka ya 1990.

Umuntu ufite imyaka 20 aramutse yanduye agakoko gatera Sida uyu munsi agahita atangira gufata imiti, ashobora kubaho kugera ku myaka 78, itari kure cyane y’iyo benshi mu bataranduye babaho.


      

Tanga igitekerezo

-->