Abana bafite ubumuga barasaba kujya bahabwa amakuru ku buzima bwabo

Yanditswe na Kuwa 29/05/2019, Saa 15:09:18 Yasuwe inshuro 198

Ubushakashatsi bwakozwe ku bana babana n’ubumuga bwagaragaje ko ihohoterwa bakorerwa ahanini usanga ababyeyi babo cyangwa se ababarera ari ukubita amazina aganisha ku bumuga bafite no kubafata nkaho atari abana nk’abandi.

Ibi bibatera ingaruka zo kumva badakunze kuba mu miryango i wabo ahubwo bakumva bakunze kuba mu bigo bahuriramo n’abandi bana baba bafite ubumuga ugasanga ariho bisanzuraho kuko ngo bitabwaho cyane ndetse bakumva bisanzuye.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa kabiri wa 28 Gicurasi, ubwo minisisteri y’ubuzima ifatanyije na RBC bashize hanze ubushakashatsi bwakozwe bwari bugamije kureba neza isura y’ihohoterwa rikorerwa abana babana n’ubumuga mu Rwanda.

Prof Vicent Sezibera umwarimu muri kamunuza y’u Rwanda akaba n’umwe mu bari bahagarariye ubu bushakashatsi yari umufatanyabikorwa akurikirana abafite ibibazo mu buzima bwo mu mutwe, yavuze ko ubu bushakashatsi bwari bufite umwihariko wo kureba isura nyayo y’ihohoterwa rikorerwa abana bafite ubumuga

Ubu bushakashati bwakorewe mu bana bafite imyaka hagati ya 13-24 bari mu bigo 12 muri abo bana, abasaga 39 nibo bakozweho ubushakashatsi 20 bari abana b’abakobwa 19 bari abahungu, bavuze ko bakorerwa ihohoterwa mu ngo bavukamo kubera kubaha akato bakabafata nkaho bo atari abana ntacyo bashobora kuzimarira.

Baganiriye kandi na bamwe mubayobozi b’ibigo abana barererwamo ndetse baganira n’abakurikirana ubuzima bwabo bwa buri munsi bagaragaza zimwe mu ngaruka zibagaragaraho nyuma yo gukorerwa ihohoterwa.

Zimwe mu ngaruka abana bahohoterwa bahurana nazo nyuma yo gukorerwa ihohoterwa usanga umwana ahorana agahinda gakabije agahora yigunze kandi kubera kutabona uwo abiganiriza ashobora kubana nako gahinda ubuzima bwe bwose, ihohohoterwa rikorerwa abana cyane abafife ubumuga bagaragaje muri ubu bushakashatsi ni ukubitirira amazina aganisha ku buzima bwabo barimo. Urugero:
Akamuga ,Akarema, … akabatesha agaciro.

Dr Yvonne Kayiteshonga , umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe muri RBC ubwo yatangazaga ibyavuye mubushakashatsi yavuze ko mubushakashastsi bakoze basanze nta hohoterwa rikorerwa mu bigo aho abana barererwa ahubwo ko ihohoterwa rinini abana bakorewe rikorerwa mu ngo iwabo aho abana baba bavuka babatesha agaciro bigatera abana kumva bakunze kuba mu bigo bibamo abana bafite ubumuga ngo kuko ariho bisanzura ndetse bakitabwaho bihagije.

Yasabye ko abana bafite ubumuga bakwiye kujya bahabwa amakuru ku bijyanye n’ihohoterwa ribakorerwa kugira ngo nabo nibakorerwa ihohoterwa bazabashe kumenya ko bahohotewe dore ko ihohoterwa rikorwa mu nzira zitandukanye, nko mu mvugo , mu bikorwa, no mu bimenyetso.

Yagize ati” Ihohoterwa abana bakorerwa nta rikorerwa mu bigo ahubwo rikorerwa mu muryango baturukamo naho batuye mu baturanyi, iryiganje rikorerwa abana bafite ubumuga ni ihezwa no guhabwa akato. Icyo twasaba ababyeyi ni uko bafata umwana wese nk’undi, umwana ufite ubumuga ni umwana nk’undi afite ubushobozi bungana ashobora kwiga agafata akunguka ubumenyi tuzi ko bashoboye gukina nkabandi bana.

Icyo gituma abana bagomba guhabwa agaciro bagombwa bakaganirizwa kugira batigunga bagahabwa amakuru ku buzima bwabo bamenye uko barwanya ihohoterwa ribakorerwa.
Kudaha umwana icyo yakagombye kubona naryo ni ihohoterwa. Abahohotera abana usanga ari ababafite munshingano zabo zo kubarera ni ababyeyi babo bababyara nabandi bakagombye kubarera .

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2012 abasaga 446.000 ni abafite ubumuga muribo abasaga 87.900 ni abana bafite hagati y’imyaka 5-18 , 29% bitabwagaho bataha iwabo murugo , 31% bitabwagaho baba mu kigo, 40% bitabwagaho babikora.