Abamotari bashobora kujya basora hakurikijwe amafaranga binjije kuri za mubazi

Yanditswe na MUKARURANGWA Pauline Kuwa 2/02/2018, Saa 08:58:26 Yasuwe inshuro 434

Amakuru aturuka muri za Sosiyete zisakaza utwuma mu bamotari dupima urugendo tuzwi nka mubazi ni uko ngo dufite ubushobozi bwo kumenya amafaranga umumotari ugakoresha yinjije,bikaba byanoroha kumusoresha hakurikijwe uwo mubare.

Nta wuzi neza igihe ibi bishobora gushyirwa mu bikorwa ariko Abamotari ubwabo cyane abakorera mu mujyi wa Kigali ari nabo batangirijwemo iyi gahunda yo gukoresha utwuma twa mubazi twerekana urugendo umugenzi agenze ndetse n’ayo agomba kwishyura, bavuga ko ngo babibwiwe ko bashobora kujya basora muri ubu buryo hakurikijwe ayo binjije.

Dusabimana Olivier ukora umwuga w’ubumotari mu mujyi wa Kigali yabwiye Rwanda Daily News ko byashoboka ko hari igihe ibi nabyo byazagera bagasora kuri ubu buryo.

Ati”Ikigaragara cyo wenda ibyo ngibyo batubwiraga ko bishobora kuzagera igihe cyane ko ibiciro byose bishyirwaho na RURA, wenda ibyo bigateganywa ariko kugera aka kanya rwose nta kintu bari badutangariza, nta n’icyo bari batugaragariza cyane ko tukiri mu igerageza. Wenda nibigera igihe abamotari bose bakabijyamo, cyane ko atari nayo Kampani yonyine kuko hari n’izindi zari zaraje, nibiba itegeko yenda birashoboka kuko mu nama duherukamo n’uhagarariye Polisi yatubwiye ko nibura mu kwezi kwa kabiri buri moto yose izaba ifite aka kuma”.

Byashoboka ko ibyo uyu mumotari avuga ari byo byatangiye gushyirwa mu bikorwa, kuko mu minsi ishize, Urwego rw’igihugu rushinzwe igenzuramikorere RURA, rwatangije ku mugaragaro ibikorwa by’isosiyete yitwa YEGO Innovision Ltd imwe mu zitanga utwuma tuzwi nka mubazi ku bamotari, tugaragaza igiciro cy’urugendo bitewe n’uburebure bwarwo.

Ni uburyo abamotari bavuga ko bubafasha gukemura impaka no guhaarira ku biciro hagati yabo n’abagenzi, kuko umugenzi yishyura ayo iri koranabuhanga riri kuri moto rimweretse.

Mu busanzwe abamotari basora buri gihembwe bagatanga amafranga ibihumbi 18, bivuze ko buri mwaka batanga ibihumbi 72 byinjira mu isanduku ya leta, yiyongera ku 1500frw ya buri kwezi bishyura RURA, ibi bivuze ko buri mwaka batanga ibihumbi 90.

Imibare igaragazwa na n’isosiyete ya Yego Moto, igaragaza ko kugeza ubu mu mujyi wa Kigali honyine, habarurwa moto zigera ku gihumbi na Magana tanu (1500) zikoresha ubu buyro, aho ngo zikora nibura ingendo ibihumbi 350 ku munsi, zigakora izisaga miliyoni mu minsi itatu.

Iradukunda Irene usinzwe imenyekanisha n’igurisha muri Yego Moto, asobanura ko igihe sosiyete akorera yaba ibisabwe, ngo bafite ubushobozi bwo gukata amafaranga y’umusoro abamotari kuri izi za mubazi, ariko bashingiye ku yo binjije agahabwa ikigo cy’imisoro n’amahoro.

Ati”twebwe iyo turi kubaka iriya software dushyiramo byose byerekana ko dushobora kuba twabyemera igihe bo babyifuje. Urugero abamotari bishyura amafaranga ya parking, bishyura koperative, bakishyura Rwanda Revenue, bishyura na RURA, twebwe software yacu uburyo yubatse ibyo byose irabyemera, niba amafaranga arimo anyura kuri iyo mubazi, igihe leta ishatse ko bahita bavanaho ayayo mbere yuko umumotari abona aye, ibyo byose nibaza kubidusaba dufite ubushobozi bwo kubikora”.

Mu gihe leta y’u Rwanda ishyize imbere uburyo bwo kugabanya guhererekanya amafaranga mu ntoki, uwishyura akabikora mu buryo bw’ikoranabuhanga,bisa n’ibikigoye ariko ko abamotari bahita basora muri ubu uryo uretse gusa igihe bose baba bakoresha iri koranabuhanga.

Cyakora RURA ivuga ko byatangijwe mu mujyi wa Kigali, ariko ngo bikazagera no mu zindi ntara z’igihugu.

Ikindi bisaba ngo ni uko RURA yagena igiciro ku kilometero, ari nacyo cyashyirwa kuri izi Mubazi.

Umubare w’Abagenzi bishyura hakoreshejwe za mubazi uracyari mbarwa

Kugeza ubu bisa nk’ibitaraba itegeko, kuko umumotari yifashisha iri koranabuhanga igihe gusa abisabwe n’umugenzi nyamara ngo ababizi nabo mu batega za moto bakaba bakiri mbarwa.

Nubwo atari igiciro cyagenwe na RURA, ngo umugenzi usabye ko batangiye kubara urugendo hifashishijwe ubu buryo, ngo yishyura amafaranga 110 ku kilometero.

Pauline Mukarurangwa.


      

Tanga igitekerezo

-->