Abamamyi bafite amayeri menshi mu bucuruzi bw’ibirayi ariko leta ntizahumeka-MINICOM

Yanditswe na MUKARURANGWA Pauline Kuwa 29/12/2017, Saa 17:29:38 Yasuwe inshuro 1019

Hashize ibyumweri bibiri amakusanyirizo y’ibirayi yambuwe ba rwiyemezamirimo ashyirwa mu maboko y’amakoperative y’abacuruzi ubwabo ndetse hanashyirwaho igiciro cy’ibirayi cyaganiriweho kinemezwa n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubuhinzi bw’ibirayi.

Cyakora bisa n’ibitarajya mu buryo kuko hakomejwe gufatwa abantu bacuruza ibi birayi mu buryo bunyuranyije n’amategeko abazwi nk’abamamyi ndetse Ministeri y’ubucuruzi n’inganda ikavuga ko bagira uruhare mu guhombya umuhinzi.

Byashoboka ko ibi n’ibindi bibazo bigaragara mu buhinzi ari byo byahagurukije inzego zitandukanye ngo barengere umuhinzi adakomeza gukorera mu gihombo.

Aha ni ho minisitiri Vincent Munyeshyaka uyobora MINICOM ahera avuga ko leta itazatuza.

Ati”Igihe cyose tuzabona ko umuturage akirengana leta ntabwo izahumeka, tuzareba ukuramo undi nubwo abamamyi nabo bafite amayeri menshi.”

Ntihazwi neza uburyo buzakoreshwa mu guhashya ubumamyi n’ibindi bikorwa Ministeri y’ubuhinzi ndetse n’iy’ubucuruzi zivuga ko buhombya umuhinzi, cyakora abaziyoboye bavuga ko bagiye kumanuka bakagera hasi bakabona amakuru yizewe ngo bagafasha umuhinzi kubona inyungu mu buhinzi bwe.

Bimwe mu byakunze kuvugwa mu bindindiza umuhinzi harimo icyo kuba nta giciro cyariho kizwi ari nabyo abacuruzi baheragaho ngo bagaha abahinzi ayo bishakiye bo bavuga ko adakwiye.

Si ibi gusa kuko hari n’ubundi buryo buzwi nka ‘forfait’ aho umuhinzi apakira imifuka agapima ibiro bya buri mufuka, ariko umucuruzi yaza kumugurira ngo akamusaba ko imifuka yose bayigenera ibiro bingana nyamara ngo hari n’iba irengeje ibyo biro.

Nta wuzi neza igihombo cyabaye mu bucuruzi bw’ibirayi by’umwihariko ku bahinzi, cyakora MINICOM ivuga ko ngo hari igenzura yakoze isanga hari rimwe mu makusanyirizo ryibaga ku munsi miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda, ibishobora gutanga ishusho yuko n’ahandi bihagaze.

Mu gushakira umuti urambye iki kibazo, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, iy’ubuhinzi, n’izindi nzego zitandukanye harimo koperative z’abahinzi, zafashe imyanzuro itandukanye harimo uwo kwegurira amakusanyirizo y’ibirayi amakoperative akava mu maboko ya ba rwiyemezamirimo.

Uretse ibi hakaba haranashyizweho uburyo bwo kugena igiciro cy’ibirayi kigomba kubahirizwa mug ihe cy’igihembwe cy’ihinga.

Imyanzuro y’inama yo kuwa 06/12/2017 yabereye I Musanze


Mu minsi itanu ishize, mu mujyi wa Kigali gusa hinjiye ibirayi biri hagati ya toni 500 na toni 800.

Mu minsi ishize hafatiwe mu mujyi wa Kigali imodoka 15 zari zipakiye ibirayi mu buryo bunyuranyije n’amategeko agenga ubucuruzi imbere mu gihugu.

Itegeko riteganya ko ngo ufashwe abangamira ubucuruzi n’inyungu zabwo muri rusange, ahanishwa ihazabu iri hagati y’ibihumbi 20 na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Iki gihano MINICOM ikanavuga ko ari cyo yagendeyeho iha ba nyir’ibirayi byafashwe bipakiwe mu buryo bwa magendu, ariko ngo ba nyirazo banze kwishyura ku buryo hari n’ibyatangiye kwangirika.

Pauline Mukarurangwa


      

Tanga igitekerezo

-->