Abakozi bagwa mu kazi ku isi bariyongereye barenga miliyoni 2 mu mwaka

Yanditswe na Kuwa 5/09/2017, Saa 16:55:12 Yasuwe inshuro 322

Mu nama ya 21 yabereye muri Singapour tariki ya 4 Nzeli 2017 igahuza ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku murimo (OIT) n’ishyiragamwe mpuzamahanga ryita ku bwiteganyirize bw’abakozi (AISS) , muri raporo yabo bagaragaje ko mu mwaka umwe ku isi abakozi miliyoni 2,78 bagwa mu kazi.

Iyi raporo ikaba igaragaza ko umubare w’abakozi bagwa mu kazi wiyongereye ku isi, hakaba hakwiye kurebwa ingamba zigabanya impfu zituruka ku kazi.

Iyi raporo ishingiye ku bushakashatsi bwakozwe, igaragaza ko byibuze mu masegonda 15 umukozi umwe aba apfuye azize impanuka y’akazi cyangwa azize uburwayi bukomoka ku kazi akora kamutunze.

Ibi bikaba aribyo byatumye mu mwaka umwe ubwiyongere bw’abapfa ku isi bagera kuri miliyoni 2,78. Ubwiyongere bukaba bwarashingiwe ku myaka itatu ishize ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku murimo rikora ubwo bugenzuzi ku mpfu zikomoka ku kazi ndetse n’indwara zifite aho zihuriye n’akazi bagasanga imibare yiyongera.

Dufatiye mu mwaka wa 2000 umubare w’abapfa bikomotse ku mpanuka z’akazi ndetse n’indwara zikomoka ku kazi bageraga kuri miliyoni 2. Nyamara mu myaka itatu yakurikiye abantu bahise bagera kuri miliyoni 2,3.

Kuri ubu hafi ½ cy’abakozi bapfa bazira indwara zikomoka ku kazi, ku isonga akaba ari Kanseri akenshi bakura mu bikoresho bakoresha.

Imwe mu mirimo ikunze gukurura impfu za hato na hato yibanda mu mirimo y’ubuhinzi, ubwubatsi ndetse no mu bakora ibikorwa byo gusana. Ibi bice tuvuze haruguru bukaba biteza impanuka zica abakozi abagera kuri bihumbi 380 ku mwaka bazize impanuka.

Nancy Leppink umuyobozi mukuru ushinzwe ubwiteganyirize n’imibereho y’abakozi mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku murimo, avuga ko iyi mibare y’abapfa bazize akazi yiyongera bitewe n’uburyo abantu bisanisha n’ikoranabuhanga kandi ikiyongera bitewe n’ibihugu. Ngo nk’ubu dufashe Aziya n’Uburayi imibare igaragaza ko mu burayi byibuze abakozi ibihumbi 200 bapfa buri mwaka bazize impanuka z’akazi ndetse n’indwara zikomoka ku kazi.

Igiteye impungenge kuri izi mpfu zikomoka ku kazi, usanga zibasira cyane ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kuko impanuka zibasunikira ku rupfu bitewe n’akazi ziba ari nyinshi.

Ku rwego rw’ubukungu izi mpfu zikomoka ku kazu zituma ibihugu ku isi bitakaza 4% by’umusarurombube w’imbere mu gihugu aribyo bingana hafi miliyari 2500 by’amayero.

Kugeza ubu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku murimo mu gashami gashinzwe ubwiteganyirize bw’abakozi bakaba bahamagarira abakoresha guteganyiriza abakozi mu rwego rwo kwita ku mibereho yabo.

Ni inkuru dukesha RFI

Gildas Magera

 


      

Tanga igitekerezo

-->