Abakozi ba Leta mu Rwanda hose bagiye gupimwa indwara zitandura

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 29/09/2017, Saa 10:47:54 Yasuwe inshuro 3265

Igikorwa cyo gupima indwara zitandura (Non-Communicable Diseases) mu bakozi ba leta cyatangiye kuri uyu wa gatatu taliki ya 27 kugeza kuwa gatanu tariki ya 29 nzeli 2017, nk’uko tubikesha urubuga rwa minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo Mifotra.

Iki gikorwa cyo gupima cyabanjirije kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara zibasira umutima, uteganyijwe kwizihizwa kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Nzeri 2017

Uyu muhango wari uyobowe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze; Dr. Patrick Ndimubanzi.

Ndimubanzi avuga ko iki gikorwa cyatekerejweho nyuma yo gusanga abakozi benshi bamara umwanya bicaye ,bityo kubadakora siporo bishobora kubaviramo guhura n’ibibazo byo kurwara indwara zitanduakanye (Non-Communicable Diseases).

Ndimubanzi ati “Indwara bari gupima ari Umutima, Igisukari (Diabete), amaso, amenyo ndetse n’Umubyibuho ukabije, ariko hazagenda hongerwamo no gupima izindi ndwara zitandura”.

Minisitiri Rwanyindo yashimye iki gikorwa gihuriweho na Minisiteri y’Ubuzima ndetse na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo anavuga ko kizagera mu Rwanda hose.

Yagize ati “Igikorwa cyatangiriye hano ku Kacyiru ariko twumvikanye na Minisiteri y’Ubuzima ko kizagera mu Rwanda hose, si ugupima abakozi ba Leta gusa kuko n’abandi bakozi bari aho hafi igikorwa cyabereye ndetse n’abaturage baba baje kuhashaka serivisi bemerewe gupimwa ku buntu, ibi bizafasha abakozi ba Leta kumenya uko bahagaze, abarwaye bagafashwa gushakirwa imiti.”

Iki gikorwa cyo gupima indwara zitandukanye kikaba kizakomereza ku bagize Inteko ishinga amategeko n’abandi bakoziba Leta bakorera hafi aho.

 

Tw//Jmukundente