Abakoresha barasabwa kubanira neza abakozi bo mu rugo

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 3/11/2017, Saa 12:57:48 Yasuwe inshuro 1041

Abafite aho bahurira n’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda , basanga umukozi wo mu rugo adakwiye kukwa inabi kuko bishobora gutuma na we yihorera kuri ba sebuja cyangwa abana abarerera.

NDAGIJIMANA Lohotely uhagarariye umuryango utegamiye kuri leta,ariko ukaba uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere ry’umuryango (ADBEF) urakangurira abakoresha b’abakozi bo mu ngo kutababwira amagambo mabi ndetse n’ibindi bikorwa bibababaza kuko nabo bahindukira bakabikorera abana barera bityo bigatuma habaho ihohoterwa ku mpande zombi rishobora no kwambura ubuzima tubafashe kwiteza imbere.

Yongeyeho kandi ko uyu muryango uzakorana n’abakozi bo mu rugo ijana (100) bazigishwa ku myororokere no gukumira ihohoterwa ribera aho bakora bakazanigishwa uko bakagombye kwizigamira bakaziteza imbere.

Yagize ati"Ubusanzwe umukozi nubwo tumubona ari umwana ariko afite uburenganzira bwo gufashwa akabasha gukora akazi ke neza bityo akabasha no kukurerera neza kuko burya umwana utararezwe ntiyatanga icyo adafite ku bana bawe kumubwira nabi ntibikwiye kuko arabibika akaba yagira imico mibi yatuma akora ibibi ku bana banyu ahubwo tubahembe ndetse tubigishe uko bakizigama nyuma y’akazi bakazabasha kuziteza imbere."

S.S.P Willy Marcel Higiro we avuga ko umukozi ahindurwa n’umukoresha kuko iyo ahora ku nkeke amubwira nabi nawe abikorera abana bawe arera.

Ati:"Afite uburenganzira nk’ubwawe mwubahirize kuko ni cyo amategeko adutoza iyo uyishe araguhana mugabanye ubukana bw’ibyo mubwira abakozi banyu kuko ubuzima bwanyu babufite mu biganza byabo."

ADBEF ni umuryango uterwa inkunga na RDB (Rwanda Governance Board) ,witezweho kuzafasha umuryango nyarwanda gukemura ibibazo bituma umukozi atekereza nabi akaba yahungabanywa n’umukoresha we cyangwa nawe akaba yagirira nabi umuryango akorera.

AKIMANA Jean de Dieu


      

Tanga igitekerezo

-->