Abakorera Irembo banyereje ay’ubwisungane mu kwivuza

Yanditswe na MUKARURANGWA Pauline Kuwa 13/09/2018, Saa 08:45:03 Yasuwe inshuro 827

Ubuyobozi bwa Rwanda Online ari nayo ifite services za IREMBO, ziravuga ko hari abahagarariye Irembo bahaga services abaturage zo kwishyura ubwisungane mu kwivuza banyereje amafaranga y’abaturage asaga miliyoni eshatu n’ibihumbi 600.

Ubu ni ikibazo kiri mu butabera aho abibye aya mafaranga bri gukurikiranwa, cyakora abayobozi bashinzwe IREMBO, bakavuga ko abaturage bakwiye kuba maso.

Ikibazo cy’abahagarariye IREMBO hirya no hino mu gihugu, bakomeje kwijandika mu ngeso yo kurya amafaranga y’abaturage y’ubwisungane mu kwivuza, ubuyobozi bwa minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu MINALOC, buvuga ko giteye agahinda.

Umunyamabanga wa leta ushinzwe imibereho y’abaturage no kubarengera, Dr Mukabaramba Alvera, avuga ko nta wagakwiye kurya aya rubanda by’umwihariko ayo batanze yo kwivuza, azi akamaro bibafitiye.

Abantu batanu batangaga service za Irembo bafasha abaturage kwishyura ubwisungane mu kwivuza, nibo bariye amafaranga y’abaturage, nyuma bimenyekana aruko abaturage bagiye kwa mugnga bakababwira ko batishyuye.

Ni ikibazo abahagarariye Irembo basa n’abadafitiye umuti, ahubwo bwana Pierre Kayitana, ushinzwe ibikorwa muri Rwanda Online cyangwa se Irembo, avuga ko abaturage ubwabo ari bo bakwiye kugikemura bakagira amakenga no kwitondera kumenya ko service basabye bayihawe.

Ati”abaturage bakwiye kuba maso kuko umuntu ni nk’undi biba byiza niba umugannye ko uhava wizeye ko bikemutse”.

Amafaranga angana na miliyoni eshatu n’ibihumbi Magana atandatu na mirongo inani n’icyenda (6.689.000), niyo aba bakozi bariye.

Babiri muri bo bakoreraga mu karere ka Gakenke, naho abandi batandatu ni abo muri Gasabo, Ruhango na Gisagara.


      

Tanga igitekerezo

-->