Abakirisitu nti bakwiye kuyoborwa buhumyi - Come and see Rwanda

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 9/05/2019, Saa 18:19:22 Yasuwe inshuro 112

Umuryango wa Come and see Rwanda ukora na bya hafi n’amadini n’amatorero ufite ikicaro mu karere ka Huye, uravuga ko ubabazwa na bamwe mu bayobozi b’amatorero bigize abatekera umutwe abakirisitu babo bagamije kubatwara utwabo ugasanga abakirisitu bdakwiye kuyoborwa buhumyi

Ibi bibitangaje ubwo batangizaga amasomo ari guhabwa abanyeshuli biga muri za kaminuza bitegura kuzaba abayobozi b’amatorero baturutse mu bigu 7 birimo afurika y’uburasirazuba no hagati.

Umuryango wa Come and see Rwanda mu Rwanda Murenzi Frank yabwiye uru rubyiruko ko bakwiye kuba abavugabutumwa, babwiriza ubutumwa bwiza buganisha abantu ku Mana ariko batagamije kucuza utwabo.

Ni nyuma yaho hirya no hino mu gihugu hagiye haragara bamwe mu bigisha bagiye babwiriza inyigisho zuzuyemo ibitangaza abakirisitu ariko bagamije kubaka amafaranga, ku bwe agasanga abakiristu badakwiye kuyoborwa buhumyi

Umuyobozi wa Come and see Rwanda mu Rwanda Murenzi Frank

Yagize ati:" Abakirisitu dusenga duhumirije ariko nti dukwiye kuyoborwa buhumyi , ikintu cya humiriza nkuyobore gikwiriye guhagarara. Mwumvise umwigisha muri Ugaanda wayoboye abantu buhumyi kugeza abatwitse! "

Akomeza avuga ko abayobozi b’amatorero bo bibwira ko bafite umuhamagaro, bidahagije ahubwo bakwiye kwiga iyobokamana cyangwa bakihugura nkuko uyu muryango wa Come and see Rwanda ubifashamo amatorrero n’amadini.

Umwe muri uru rubyiruko ruri gukurikirana aya masomo waturutse muri Kenya witwa Edwin Opatia yabwiye www.rwadandailynews.com ko ikibazo cy’abapasiteri bigisha ibitangaza bamije kwambura abakirisito kitari mu Rwanda gusa kuko n’iwabo gihari ariko nk’abakirisito bagitsindisaha gusoma ibyanditswe mu Bibiliya.

Ubwo Perezida Paul Kagme yasozaga Umwiherero wa 15 w’Abayobozi bakuru b’Igihugu, yatangajwe n’ukuntu mu Mujyi wa Kigali gusa hafungwa insengero 700, yibaza niba ari za robine zitanga amazi cyangwa inganda zifitiye abaturage umusaruro.

Mu minsi ishize Urwego rw’igihugu rwatangaje ko abayobora amadini n’amatorero bakwiye kuba barabyigiye, banabifitiye impyabumeyi.

Amasomo ari guhabwa uru rubyiruko rusaga 30, asazozwa kuri uyu wa 11 Gicurasi 2019.

Urubyiruko ruri guhugurwa

Abari kubahugura ku Ndangagaciro z’iranga umukozi w’Imana baturutse muri Amerika