Abahinzi batewe impungenge no kuba hari ibihingwa bishobora gucika burundu

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 29/01/2018, Saa 11:45:54 Yasuwe inshuro 419

Iyo uganiriye n’abaturage bavuga ko hari imbuto zimwe na zimwe zigenda zicika kandi ngo ibihingwa byazo byarafatwagwa nk’ikingi ya mwamba mu rugo.

Aha batanga urugero rw’imbuto y’ibijumba n’iyimyumbati kandi ngo iyo urugo rwabaga rurimo ibi bihingwa ngandurarugo ngo ntirwapfaga kugerwamo n’inzara.

RWANDADAILY NEWS twageze mu bice bitandukanye , twinjira mu masoko tuganira n’abaturage ariko icyo bahurizaho ni uko ibijumba n’imyumbati ari bike ku isoko ibi bigaturuka ngo kuba batakibona uko bibikira imbuto y’imigozi mu gishanga kuko hasigaye hahingwa igihingwa kimwe ku butaka bwahujwe.

Ndeste ngo n’imyumbati nayo igenda irushaho gucika biturutse ku ndwara ya Kabore.

Umwe mu baturage yagize ati:” Nk’uko mu bibona hano muri aka gasoko nta myumbati ihari,n’utu tujumba bari gutandika murabona ko tutakwira aba bantu. Ikibazo ni imbuto twabuze! yaba iy’imyumbati cyangwa ibijumba. Imbuto y’imyumbati yo haba ubwo bayituzanira ariko iza ari nke ku buryo abantu bayirwanira ntawe utwara ingeri zirenga 3.

Ubundi kera iyo urugo rwabaga rurimo ibijumba nta nzara yarugeragamo. Ariko se ubu waba ufite abana 5 ukabazanamo uwo muceli? Umwana wariye umuceli n’uwariye umwumbati baratandukana cyane. Abo bayobozi babawira ko nta nzara dufite ni uko baba bahembwa ku kwezi. Inzara irahari mu baturage.”

Uyu musaza yabwiye umunyamakuru ko hakenewe imbuto zihagije z’imyumbati n’ibijumba kandi zikazira igihe

Mu myaka yashize abahinzi bashoboraga kwizigamira imbuto mu bishanga bakazayihinga imvura iguye.

Nyamara kuri ubu bavuga ko babuzwa kwibikira imbuto babwirwa ko bene izo zifatwa n’indwara zitandukanye bityo bagategereza iyatanzwe na RAB, ikigo gifite mu nshingano guteza ubuhinzi imbere.

Uku kugura imbuto ya RAB itubuwe ariko nibyo biviramo abahinzi kuyibona igihe cy’ihinga cyararenze bigatuma barumbya nkuko benshi babivuga.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi mu Rwanda RAB bwo buvuga ko, ikibazo cy’abahinzi babura imbuto mu gihe cy’ihinga bukizi kandi ngo bwakiboneye umuti.

Ngo ahanini byaturukaga ku kuba imbuto yaratuburirwaga hanze y’igihugu.

Dr Ndabamenye Telesphole ni umuyobozi w’ishami ryo kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa muri RAB ku rwego rw’igihugu twavuganiye ku murongo wa Telefoni ati:” Icyo kibazo turakizi. Cyaterwagwa n’uko imbuto yatuburirwagwa hanze y’igihugu ariko ubu twatangiye kuyituburira mu Rwanda.

Ubu hamwe na hamwe nko muri Ruhango imbuto y’imyumbati yatangiye kabageraho. Abahinzi bakeneye imbuto iyo ariyo yose bakwegera abacuruzi b’imbuto n’inyongeramausaruro imbuto irahari. Imyumbati yo ikibazo cyari cyatewe n’indwara ya kabore ariko abashakashatsi bakoze akazi gakomeye ko kuyirwanya ku buryo nta kibazo kigihari.”

Mu Rwanda abasaga 80% batunzwe n’ubuhinzi. Abahinzi bakaba basaba inzego zibishinzwe ko zikwiye kujya zibafasha kubonera imbuto ku gihe bakanongererwa ubushobozi n’ubumenyi mu kongera umusaruro ndetse na serivisi zifite inshingano zo gukwirakwiza ibiba byavuye mu bushakashatsi zikabinoza.

rukundoe4@gmail.com


      

Tanga igitekerezo

-->