Abahinzi barakangurirwa kureka inzoga z’ibikwangali bakinywera kawa bihingira

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 14/09/2017, Saa 09:53:08 Yasuwe inshuro 475

Hirya no hino mu Rwanda, hakunze kumvikana abahinzi ba kawa bavuga ko baheruka bahinga ikawa ariko nti bamenye uburyohe bwayo. Abahinzi b’ikawa bo mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Ngoma, bavuga ko kutamenya uburyo bakwitunaganyirizamo ikawa, ngo bituma binywera inzoga z’inkorano nk’inzagwa, ibigage, abandi bakinywera izo bita ibikwangali, igiswika n’izindi.

Gusa kuri ubu ngo nyuma y’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi NAEB, ishami rishinzwe Kawa, ribasobanuriye uburyo bashobora kuyitunganyirizamo, bayisarura neza, akayitonora bakayumisha, bakayikaranga, bakayigosora, bakayisekura, ngo bagiye kuva ku nzoga z’inkorano.

Celestin Gatarayiha, umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi NAEB, ishami rishinzwe Kawa, avuga ko ibi bari kubikora nyuma yo kubona ko abahinzi ba kawa nta bumenyi buhagije mu kwitunganyiriza kawa batagombeye gutegereza ivuye mu nganda. Ibi kandi biri gukorwa mu rwego rwo kwizihiza umunsi wa kawa ku rwego rw’isi, usanzwe wizuhizwa buri mwaka kuya 01 Ukwakira.

Umunsi wa kawa mu Rwanda, uzizihirizwa mu turerre 3 aritwo: Nyaruguru, Muhanga na Gatsibo,hagamijwe kwigisha abahinzi kunywa Ikawa, gushishikariza abahinzi n’abaturage kugura ikawa, gushishikariza abahinzi uburyo bahinga bakanafata neza igihingwa cya Kawa, no gushishikariza abaturage kongera umusaruro n’ubwiza bwa kawa.

Habitegeko Francois, Umuyobozi wa Karere ka Nyaruguru, asaba abaturage kuva ku nzoga z’inkorano bakanywa ikawa kuko bizagabanya amafaranga batakazaga bikongera ubukungu bwabo,ndeste nabo bakumva uburyohe bwa Kawa batabutanzwe n’abanyamahanga.

Ikawa ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu U Rwanda rufite rukinjiriza amafaranga ava mu mahanga bita amadovize. Bikaba bikwiye ko yabugabungwa.

Emmanuel Rukundo

 


      

Tanga igitekerezo

-->