Abaguzi barasaba RSB kugenzura ababagurisha ibyarengeje igihe

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 10/05/2019, Saa 08:42:19 Yasuwe inshuro 21

Hirya no hino mu gihugu, bamwe mu baturage baravuga ko hari ubwo bagura ibicuruzwa byarengeje igihe rimwe na rimwe bikabatera indwara, bagasaba ko ababibagurisha bajya bakorerwa ubugenzuzi buhoraho
Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru bavuze ko iki ari ikibazo kibahangayikishije.

Umwe yagize ati:” Njyewe n’umuturage mba nihuta si nita kureba igihe byakorewe n’igihe bitera agaciro nayamara bikazdutera indwara ari nayo mpamvu ababishinzwe bajya bagenzura abo bacuruzi.”

Undi we yavuze ko bamwe kutareba igihe ibicuruzwa byakorewe n’igihe bizatera agaciro, babiterwa n’uko bamwe batazi gusoma.

Umwe mu bacuruzi we ayabwiye umunyamakuru ko hari bamwe muri bo bacuruza ibyarengeje igihe, agasanga atri umuco mwiza.

Yagize ati:” Njyewe uwaje angana yaje amabwira ko yakoresheje amavuta y’uruhu yarengeje igihe, ahitwa arwara ubwo. Ni ukuvugango muri twe hari abacuruza ibyarengeje igih, ariko si umuco mwiza.”

Ku ruhande rw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bwo buvuga ko ubugenzuzi babukora, ariko ubugenzuzi bukwiye gukorwa na buri wese, umuturage akajya abatungira agatoki k’abacuruza ibitujuje ubuziranenge nkuko byatangajwe n’umuyobozi muri iki kigo ushinzwe ibipimo fatizo mu kigo RSB witwa Karamuzi Eric.

Yagiuze ati:” Mu kigo cyacu ubugenzuzi turabukora! Ariko icyo twashishikariza abaturage ni ukujya bashishoza igihe abagiye guhaha kuko ubuzirange si ubw’abakora mu kigo cy’ubuziranenge gusa. Byonyine niyo bareba ko bibitse neza, ahasigaye bakadutungira agatoki.”

Abahanga mu by’ubuzima bwa muntu bemeza ko, umuntu ukoresheje ibintu byataye agaciro ashobora guhura n’ingaruka zirimo kurwara kanseri n’ibindi.

Rukundo Emmanuel@rwandadailynews.com