Abagororwa barangiza ibihano byabo ntibarekurwe baratabaza

Yanditswe na Kuwa 20/07/2017, Saa 09:06:00 Yasuwe inshuro 173

Abafungiwe mu makomini barasaba ko dosiye zabo zashakwa kuko hari ubwo barangiza igifungo ntibarekurwe kubera igihe bafungiwe kiba kitazwi.

Uhagarariye abagororwa muri gereza ya Huye, irimo abasaga ibihumbi 11, ikanaza no mu za mbere zifite abagororwa benshi mu Rwanda, yagaragaje ko bishimira uburyo uburenganzira bwabo bwubahirizwa, ariko anagaragaza n’ibikibabangamiye birimo kuba dosiye zabigeze gufungirwa mu makomini ziba zitarakusanywa bigatuma hari nabarangiza ibihano bakatiwe ariko ntibarekurwe.

Yagize ati”Twishimiye uko dufashwe ndetse n’uburenganzira bwacu bwitaweho ariko mu byo tugisaba ko byanozwa hari ikibazo cy’amadosiye ya bamwe muri twe bafungiwe mu byahoze ari ama komini kugeza ubu zikaba zitaraboneka bituma hari abarangiza ibihano bagakomeza bagafungwa kuko itariki bafatiweho ziba zitazwi neza tukaba dusaba ko ibyo byangombwa byakusanywa vuba kugira ngo duhabwev ubutabera bukwiriye.”

Minisitire w’ubutabera Johnstone Busyinge avuga ko urebye uho igihugu kigeze mu nzego zose, n’urw’ubutabera rutasigaye inyuma kuburyo ibyifuzo byagaragajwe n’abagororwa birimo n’icy’abadafite amadosiye atuzuye bigiye kwihutisha bigakemuka.

Yagize ati” u Rwanda ruratera imbere mu nzego zose ndetse no mu butabera ntitwasigara i nyuma bityo ku kibazo cyagaragajwe n’uhagarariye abagororwa cy’uko hari abadafite amadosiye yuzuye ndasaba inzego zose zibishinzwe zaba izibanze, inkiko zitandukanye zose zifite aho zihuriye no guhana ibyaha ko bakwihutisha igikorwa cyo gukusanya amadosiye yose kuko dushaka kubishyira muri system izajya ikoreshwa n’inzego zose kuburyo bitazajya bisaba ko ufunzwe abanza kujya gusaba gutaha mu gihe yarangije igihano cye, ahubwo bizajya byigaragaza muri iyo system akarekurwa hatabayemo gukererwa”

Ibi byavugiwe mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga ngaruka mwaka witiriwe Nelson Mandela wo kuzirikana ku burenganzira bw’abagororwa wizihizwa buri wa 18 Nyakanga watangiye kwizihizwa kuva mu mwaka wa 2010 gusa mu Rwanda ukaba ari ubwambere wari wizihijwe.

Kwizihiza uyu munsi muri gereza ya Huye, byanajyanye kandi n’isinywa ry’amasezerano y’ihererekanya bubasha hagati ya CICR n’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, aho rweguriwe uruganda rukora amasafuriya n’urukora amasabune ziri muri iyi gereza.

GATETE Eric Rafiki


      

Tanga igitekerezo

-->