Abaganga n’abaforomo bahuguwe ku itegeko rirwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Yanditswe na Kuwa 31/07/2017, Saa 13:52:30 Yasuwe inshuro 132

Iyi gahunda yo guhugura abaganga, abaforomo n’abacamanza, kuba yarateguwe na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri Kilizita Gatulika muri Diyoseze ya Tanganyika ngo byari mu rwego rwo kumvikana no gukorana mu gihe bategura dosiye ifite aho ihurira n’ibikorwa by’ihohoterwa.

Ubu bukangurambaga bugamije kugirana imikoranire hagati y’abaganga, abaforomo n’abacamaza ngo mu gihe baba bafite ubumenyi bumwe bizafasha gutegura dosiye neza kandi ifite amakuru amwe bifashe uwakorewe ndetse n’uwakoze icyaha ahanwe bitishe amategeko.

Abaturage bakaba barakunze kunenga izi nzego z’abaganga, abaforomo, n’abacamanza ko zitinza ibimenyetso, ndetse no gusiragiza abaturage kandi ari ibimenyetso biba bikenewe byihuse.

Uku gutinza ibimenyetso bikaba bigira ingaruka mbi haba ku wahohotewe, ukurikiranyweho icyaha ndetse no kuba byakongera ruswa mu gihe byaba bikome gutinzwa.

Bamwe mu bacamanza bakaba batangaza ko hari dosiye zimwe zagiye ziburwa ibimenyetso, bishingiye ku gutegereza ibisubizo by’abaganga nyamara bikarangira biburiwe irengero.Ibi bikaba bica amarenga ko abaganga bashobora kuba bahabwa ruswa n’ababa bakekwaho icyaha cyo guhohotera.

Ni inkuru dukesha Radio Okapi

 


      

Tanga igitekerezo

-->