Abagana ku butaka butagatifu bwa Kibeho bazagabanuka kubera koronavirusi-Visi Meya Gashema

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 20/03/2020, Saa 18:17:26 Yasuwe inshuro 186

Akarere ka Nyaruguru ni kamwe mu turere dusurwa n’abakora ingendo nyobokamana ari naho ubuyobozi bwako buhera buvuga ko abasaga ibihumbi 600 bakagendereye umwaka ushize bifuzaga ko biyongera bakagera kuri miliyoni imwe bashobora kuzagabanuka bigatuma n’ubukungu bw’Abahakorera ibikorwa by’ubucuruzi bisubira hasi bitewe na koronavirusi irimo gushegesha ibihugu by’Isi.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu,Gashema Janvier ahera yemeza ko umubare w’abaganaga uyu murwa mutagatifu muri afurika bazagabanuka bikazangira ingaruka ku ubukungu bw’abahakorera ibikorwa abyabo birimo n’ubucuruzi kubera ko na Kiriziya gatorika yamaze gufata ingamba zo guhagarika gusengera muri rusange hagamijwe kuganaya ikwirakwiza ryiyi virus.

Yagize ati" Nibyo koko twese nk’abanyarwanda dushaka icyatuma tugira ubuzima bwiza ariko na none turugarijwe na koronavirusi kandi tugomba guhaguruka tukayirinda bityo rero Kibeho ubu yahagaritse isurwa ryaha habitse amateka y’amabonekerwa tugamije kwirinda kuko hahuriraga abantu benshi kandi bashoboraga kuba bari mu kaga ko kwanduzanya".

Yongeyeho ko kandi izi ngamba zafashwe n’inzego zitandukanye zizagira ingaruka mbi ku bukungu bw’aka karere ndetse n’abahakoreraga ingendo nyobokamana bazagabanuka ariko igihe cyose iki cyorezo kizaba kidakomeje kwibasira igihugu abatugenderera bazakomeza baze.

Yagize ati:’’ Izi ngamba zafashwe zo kubuzaabantu kugenda ari benshi no gukora amahuriro nibyo kuko bizagabanya umubare w’abashobora kwanduzanya ariko nyine ntabwo twabura kuvuga ko izi ngendo zahagaritswe zizagira ingaruka ku bukungu ndetse n’abaganaga uyu murwa bazaganuka kuko umwaka ushize twakiriye abasaga ibihumbi 600 ariko bigaragaye ko cyagabanutse ingendo zikongera zigakorwa ntakibazo gikomeye cyabaho".

Habiyeze Pie uhakorera ubucuruzi avuga ko ibintu byahindutse nyuma yaho igihugu gifatiye ingamba zo kuba ahahurira abantu benshi bava hahagaritswe mu gihe runaka gishobora no kwiyongera bizabagiraho ingaruka mu ubucuruzi bwabo.

Yagize ati" Nkuko namwe mubibona hari ikibazo gishishikaje isi yose cyiyi ndwara ya koronavirusi kuko amakoraniro yose yarahagaritswe kand I natwe twabonaga amafaranga tuyakuye kubagenderera Kibeho yacu twahawe n’Imana kuko abahaza bazana amafaranga ariko kuba batakiza bizatugiraho ingaruka mu ibikorwa byacu".

Nyiramana Costasie umwe mu bahaturiye avuga ko buri munsi hazaga imodoka zirenze 5 kandi nini ariko kuba havugwa iki cyorezo abantu benshi batakiza kubera ingamba zirimo kwirinda ikwirakwizwa ryiki cyorezo.

Inzobere mu by’ubukungo bakomeje kugenda bavuga ko kuva iki cyorezo cyaduka mu gihugu cy’ubushinwa mu mujyi was Wuhan kompanyi zikomeye ku isi zatangiye butaka igihombo ari naho dushobora guhera natwe twemeza ko ubukungu bw’isi burimo kugana ahabi mu gihe iki cyorezo cyaba kitabonewe umuti cyangwa se urukingo.

Mu minsi ushize ubwo ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo bwazengurukaga uturere twose tuyigize akarere ka Nyaruguru biciye ku muyobozi wako Habitegeko Francois yavuzeko aka karere mu mwaka ushize kakiriye abakorera ingendo nyobokamana ku.murwa was Kibeho basaga ibihumbi 600 ndetse ko bifuza kwakira abagera kuri miliyoni 1 muri uyu mwaka wa 2020 ariko bashobora kuzakomwa mu nkokora n’iki cyorezo cya koranavirusi who abantu Bose basabwa kugira isuku birinda kwikora ku mazuru,mu maso ndetse no kujya abantu hahurira abantu benshi hagamijwe kwirinda ikwirakwizwa ryiyi ndwara imaze kubera mu gihugu byinshi byo ku isi.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn - Nyaruguru