Kamonyi:Abafungiye ibyaha bya jenoside barifuza gusaba imbabazi abo bahemukiye

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 10/10/2018, Saa 11:29:20 Yasuwe inshuro 93

Abagororwa bahamijwe ibyaha bya jenoside bakomoka mu karere ka Kamonyi ariko bakaba bafungiye muri gereza ya Muhanga, barasaba ubuyobozi bw’akarere ko bwabahuza n’abo bahemukiye bakabasaba imbabazi muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo nibagera mu miryango bazakirwe nta kwishisha.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa kabili,ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi bwimuriye inteko y’abaturage muri gereza ya Muhanga mu rwego rwo kumva ibibazo byugarije iki gice cy’abaturage kirimo kugororerwa muri iyi gereza ya Muhanga.

Ndabambaje Alexis umwe mu bagororwa barimo kugororerwa muri iyi gereza yavuze ukwe ariko biza kugaragara ko hari n’abandi bafite iki kibazo cy’uko bemeye ibyaha bakoze ndetse n’inkiko zikabaha ibihano ariko batarabona abo bahemukiye ngo babasabe imbabazi dore ko ari ikibazo gikomeye bafite kugira ngo banagaragaze ko isomo ry’ubumwe n’ubwiyunge ryabacengeye.

Yagize ati"Nkatwe twemeye ibyaha twakoze dufite imbogamizi z’uko bamwe muri twebwe tugiye kurangiza ibihano tutarabonana n’abo twahemukiye ngo tubasabe imbabazi nibura nitunagaruka mu rugo turangije ibihano tuzagereyo nta muntu utwishisha ngo twaje, tukagera mu miryango twakirwa na bose dore ko tuba twaremeye ibyaha inkiko zigakora ibyazo zikaduha ibihano bihwanye n’uburemere bwabyo".

Yongeraho ko kubera amasomo bahabwa muri gereza na bo bashaka kwerekana uruhare rwabo mu muryango nyarwanda.

Ndayambaje ati"Aha turi muri gereza duhabwa ibiganiro bidushishikariza ubumwe n’ubwiyunge kandi natwe dukeneye kwerekana ubushake bwacu mu kwerekana aho duhagaze kugirango tubane neza nabo tuzasanga barimo nabo twahemukiye muri jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994".

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi,Kayitesi Alice yemeza ko intambwe aba bagororwa bateye yo gushaka gusaba imbabazi abo bahemukiye ari nziza ikindi ni uko abo bahemukiye bo bamaze kumenya icyo bivuze gutanga imbabazi bityo babategereje ngo bazibahe nabo baruhuke ,ikindi ngo ni uko uwireze n’ubwo wenda yaba ataravuze ahajugunywe imibiri yabishwe ariko muri izi mbabazi hazavamo umusaruro mwiza kandi ufatika.

Yagize ati"Iyi ni intambwe idaterwa n’uwari we wese kandi turabyishimye cyane kuko abo bahemukiye bamaze kumenya ubumwe n’ubwiyunge icyo buvuze nyuma y’amabi bakorewe, bategereje aba bahemutse kugirango babahe imbabazi na bo baruhuke ndetse dushobora no kuzabona andi makuru y’abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi ataramenyekanye mu gihe imanza zacibwaga bityo ni byiza bizatugeza kure mu nkingi y’ubumwe n’ubwiyunge".

Yongeraho ko kandi ibi bitagomba gutinda kuko bigomba gukorwa vuba.

Iyi gereza ya Muhanga icumbikiye imfungwa n’abagororwa bagera ku 1057 bakomoka mu mirenge 12 igize aka karere ka Kamonyi.

Iyi gahunda ikaba imaze gukorwa n’uturere dutandukanye turimo: Muhanga, Karongi na Kamonyi gusa hakaba hari uturere tutarasura abagororerwa muri iyi gereza.

Abagororwa babaza ibibazo ubuyobozi bwabasuye
Habayeho umwanya wo kugeza ibibazo byihariye kubayobozi b’imirenge

AKIMANA Jean de Dieu@rdn-Muhanga


      

Tanga igitekerezo

-->