Nyaruguru:Abahinzi mu rusobe rw’ibibazo birimo kubura isoko ry’umusaruro

Yanditswe na Kuwa 27/08/2018, Saa 21:32:06 Yasuwe inshuro 547

Zimwe mu mbogamizi zibangamira ubuhinzi zagaragajwe n’abo mu Karere ka Nyaruguru, zirimo kuba abaturage babura isoko ry’ibyo bahinga, indwara ya nkongwa mu bigori, ibura ry’imbuto y’ibirayi imwe n’imwe n’ibindi.

Byavugiwe mu nama itegura igihembwe cy’ihinga cya 2019 A, yahurije hamwe abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abacuruza inyongera musaruro, abashinzwe ubuhinzi mu mirenge, abajyanama b’ubuhinzi, amatsinda ya Twigire muhinzi, yabahuje n’abayobozi b’Akarere.

Ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Murenge wa Ruheru Mbonyumuvunyi Gracien avuga ko abaturage mu gihembwe cy’ihinga gishize, bejeje ingano babura isoko ryazo.

Agasanga ari imbogamizi ku muturage aho bamwe bashobora no kuzazireka bakazihingira amasaka n’ibindi bifite isoko, agasaba ko abahinga ingano bafashwa kubona isoko ry’umusaruro wazo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois (ibumoso)

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yabwiye aba bafite aho bahurira n’ubuhinzi ko bagiye kubakorera ubuvugizi, ariko ko bakwiye no kwishimira gahunda zitandukanye zashyizweho zifasha umuhinzi-mworozi.

Ati:” Ku kibazo cy’umusaruro mwinshi w’ingano cyagaragajwe, ni ikigaragaza ko nta nzara ihari mu baturage, ibintu dukwiye kwishimira. Ku bindi bibazo nabyo nk’iby’imbuto ibura, imbuto y’ibirayi abahinzi bifuza ko RAB yayikorera ubushakatsi tugiye kubakorera ubuvugizi, kandi n’amasoko turakomeza ubuvugizi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru avuga kandi ko abaturage bakwiye guhingira igihe muri iki gihemwe cy’ihinga cya 2019 A.

Yagize ati: " Ndasaba abahinzi ngo bamanuke bage mu mirima bahinge kandi n’abacuruza inyongeramusaruro twabasabye kwiyegereza ibyangombwa hafi, imbuto, n’ifumbire kuko iyo bateye bakerewe bahura n’ibibazo.”

Ikibazo cy’abahinzi babura imbuto mu gihe cy’ihinga Dr Ndabamenye Telesphole umuyobozi w’ishami ryo kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa mu kigo cya RAB ku rwego rw’igihugu, aherutse kuvuga ko bakizi ngo ahanini cyaterwaga n’uko imbuto yatuburirwaga hanze y’igihugu ariko ngo bakiboneye umuti kuko ubu imbuto izajya ituburirwa mu Rwanda.

Mu gihembwe cy’ihinga giheruka cya B mu karere ka Nyaruguru bahinze ibishyimbo bingana na hegitare 41.377, ingano kuri hegitare 6775.

Bakoresheje ifumbire ya DAP Toni 938, ifumbire ya Uree toni 346.420, NPK toni 217.

Bakoreshe kandi n’ishwagara 1518, mu gihe bakoreshe imbuto ingana na toni 66 z’ibigori na toni 37 z’imbuto y’ingano, hanakorwa ifumbire y’ibirundo ingana na 66700. Hakozwe amatarasi y’indinganire kuri hegitare 184, hanatunganwa ibishanga kuri hegitare 70.

Mu Rwanda abasaga 72% batunzwe n’ubuhinzi. Ku bw’ibyo abahinzi bakaba basaba inzego zibishinzwe ko zikwiye kujya zibafasha kubonera imbuto ku gihe bakanongererwa ubushobozi n’ubumenyi mu kongera umusaruro ndetse na serivisi zifite inshingano zo gukwirakwiza ibiba byavuye mu bushakashatsi zikabinoza.

Ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Murenge wa Ruheru
Abafite aho bahurira n’ubuhinzi n’ubworozi muri Nyaruguru

Emmanuel Rukundo RDN/Nyaruguru


      

Tanga igitekerezo

-->