Abafashamyumvire mu buhinzi n’ubworozi bahawe umukoro wo kongera umukamo

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 15/09/2017, Saa 23:59:32 Yasuwe inshuro 892

Hirya no hino mu Gihungu, hari ahakigaragara inka zitanga umukamo udahagije ari nayo mpamvu kuri ubu Minisitere y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, ibinyujije mu mushinga wa Rwanda Dily Development Project(RDDP), irimo gusaba abafashamyumvire mu buhinzi n’ubworozi gukora ibishoboka byose bakongera inka zitanga umukamo, ari nako baca burundu ikibazo cy’ibura ry’ubwatsi bw’inka zitanga umukamo.

Ibi bikazagerwaho hahugurwa abahinzi bagarariye abandi muri buri karere aribo bitwa abafashamyumvire mu buhinzi n’ubworozi mucyo bise ishuli ry’aborozi mu murima.

Ku ikubitiro hakaba hahuguwe abafashamyuvire 65 baturutse mu turere 12 aritwo; Nyagatare,Kayonza,Rwamagana,Gicumbi,Burera,Musanze,Nyabihu,Huye,Ruhango,na Nyanza, Rubavu, na Rutsiro.

Ni amahugurwa y’amaze iminzi 12 , aho uyu mushinga wabigishije imikorere y’ishuli ry’aborozi,mu kiraro no mu rwuri, guhinga ubwatsi, kubuhunika no kugaburira inka z’umukamo indyo yuzuye, kwirinda no kuvura indwara zugarije ubwatsi bw’amatungo , n’imyororokere no kuvugurura ikiraro hagamijwe umukamo mwinshi.

N’ubwo aba bafashamyumvire bavuga ko hari byinshi bungukiye muri aya mahugurwa, ngo haracyari imbogamizi bahura nazo zirimo ibura ry’amazi, igiciro cy’amata kiri hasi gituma badashobora kubona ibyo baba bashoye mu bworozi kandi ngo bikanabazitira kubona inguzanyo mu ma banki.

Gusa Gasirabo Claver, umuhuzabikorwa w’umushinga wa Rwanda Dairy Development Project muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, uterwamo inkunga n’ikigega cy’isi gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi IFAD,avuga ko bo icyo bategereje kuri aba bafashamyumvire ari ukuba nkore bandebereho no gukora impinduka aho baturutse,kandi ngo nabo bafatanije n’inzego zitandukanye bazakomeza kugerageza gukemura inzitizi zose.

Mu byo aba bafashamyumvire biyemeje harimo, kuzashyiraho itsinda ryo guhuguriramo abandi borozi nibura amatsinda 2 ku mwaka rimwe rigizwe n’abantu bari hagati ya 25-30.

Bazihatira kandi kubungabunga ubuzima bw’inka, kwambika amaherena inka, kuvugurura icyororo cy’inka zitanga umukamo, no kuzashaka umurima byibura wa ari 3 uzaterwaho ubwatsi bugaburirwa amatungo.

Biteganijwe ko mu gihe kitarenze imyaka 2 hazaba hamaze guhugurwa abagera kuri 640. Mu byo basabwe harimo gukora ibishoboka byose bakongera inka zitanga umukamo ari nako baca burundu ikibazo cy’ibura ry’ubwatsi bw’inka zitanga umukamo, hagamijwe no guca burundu ikibazo cy’indwara ziterwa n’imirire mibi.

Kugeza ubu mu Rwanda hakaba habarizwa inka zisaga miyoni 1 n’ibihumbi 300.

Emmanuel Rukundo