Mu rugendo intumwa za rubanda zagiriye muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, zagaragarijwe byinshi binarimo iby’ingutu nk’aho umunyeshuli arwara agatwarwa kuri burankali nta modoka yamugeza kwa muganga, ikibazo cy’ibikoresho bike, ubukene, ibirarane by’abarimu n’ibindi……..
Abadepite mu nteko ishingamategeko y’U Rwanda umutwe w’abadepite bagize komisiyo y’uburezi koranabuhanga umuco n’urubyiruko, hagamijwe kumenya imikorere y’amashuli makuru na za kaminuza by’umwihariko kureba ingaruka zaturutse ku ihuzwa rya kaminuza, basuye Kaminuza y’U Rwanda ishami rya Huye.
Bakigera muri Kaminuza y’U Rwanda ishami rya Huye batambagijwe mu nzu y’isomero ry’ibitabo (Library). Izi ntumwa zigeze mu cyumba cy’ikoranabuhanga, zatunguwe no kubona nta muyoboro wa internet yihuta WiFI cyangwa Wireless ifasha abanyeshuli kubona ibyo bakeneye bijyanye n’amasomo biga. Aha muri iki cyumba hagaragaye impaka zikomeye hagati y’abanyeshuli n’abayobozi ba Kaminuza. ubuyobozi buvuga ko internet ihari, abanyeshuli bo bavuga ko idahari. Ibyanatumye umukozi ushinzwe ikoranabuhanga Nshimiyimana Alexis asabwa ibisobanuro. Asubiza ko internet ihari ariko yenda idahagije. Mu nama aba badepite bagiranye n’abahagarariye abanyeshuli n’abayobozi b’abalimu n’abamwe mu barimu n’abayobozi ba kaminuza bagaragarije izi ntumwa z’abadepite urusobe rw’ibibazo kandi by’ingutu byaturutse ku ihuzwa rya ma kaminuza.
Bimwe mu bibazo byagarajwe harimo: Ibikoresho bike cyane cyane ku banyeshuli biga ubuganga, aho abanyeshuli bimuwe ariko ibikoresho bakoreshaga aho bigaga byo nti byimurwa kugeza n’aho umunyeshuri ajya kubaga umuntu na turinda ntoki ( gats) afite. Kuba abarimu ari bake kuburyo umwarimu 1 yigisha amasaha 4000 mu gihe yakagombye kwigisha amasaha 1200, ikibazo cy’amafranga y’urugendo y’abarimu aho hari abafitiwe ibirarane byo mu mwaka wa 2015, ndetse kuri ubu umwarimu akaba ava i Kigali akajya kwigisha i Huye nta mafaranga y’urugendo ahawe; rimwe na rimwe bikanateza ingaruka ku banyeshuli babuze umwalimu kuko yabuze itike.
Hagaragajwe kandi ikibazo cy’ibirarane by’imishara y’abarimu, ikibazo cyo kutagira imodoka itwara abarwayi kwa muganga, aho umwana ngo arwara agatwarwa mu maboko cyangwa kuri burankali. Hagaragjwe ikibazo cya bourse y’abanyeshuli itajyanye nibiciro biri hanze aho abana baza mu ishuli batariye bari gusinzira. Ikibazo cy’amazu ashaje ngo ameze nk’ay’inkoko, ndetse n’ikibazo cy’amafaranga yo kwimenyereza umwuga (Stage) yahabwaga umunyeshuli, ubu yakuweho kuburyo abanyeshuli byatumye basigaye bakoresha raport ya stage bakayiha umwalimu nawe akamuha amanota kandi atarayikoze bitewe n’uko atamukurikiranye kuko nta bushobozi yari afite kandi n’umunyeshuli akaba yarabuze uburyo ajya ahajyanye n’ibyo yize.
Aha hatanzwe urugero rw’uko umunyeshuli wize ubuganga ngo abura uko ajya kuyikorera mu bitaro runaka akajya kuyikorera mu bucungamutungo ibyahise bibabaza abadepite, ikibazo cy’imodoka za kaminuza zitagira ubwishingizi ndetse zitanagira Essance nacyo ni ikibazo cyagaragajwe utaretse n’ikibazo cy’uko kaminuza nta ndangururamajwi igira. Mu bari bahagarariye abanyeshuli hari uwabwiye aba badepite ko, umuntu wese wagize uruhare mu ihuzwa rya za kaminuza Imana izabimubaza itanabimuza ngo amateka akazabimuzabaza.
Nyirahirwa veneranda ni visi perezidante wa komisiyo y’uburezi mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite avuga ko ibyo babonye n’ibyo biyumviye basanze ari agahomamunwa. Aganira na www.rwandadailynews.com ati:
ihuzwa rya kaminuza ryagize umumaro hamwe na hamwe ariko haracyarimo n’imbogamizi cyane cyane ikijyanye n’uburyo bwimibereho ya buri munsi kugirango ikibazo gikemuke biratinda kuko bibanza kunyura kure. Impinduka zabaye zisa nkaho zabatunguye mu gihe nyamara ubwo umushinga w’itegeko bazaga kuwudusobanurira mu nteko batugaragarije ko babyizeho bihagaije bakanatwereka ibyiza byo guhuza za kaminuza. Ariko uko bigaragara twarabeshywe kandi kirazira kubeshya inteko.
Uyu muyobozi kandi avuga ko kugirango ireme ry’uburezi riboneke hagomba koboneka ibintu 3. Ati:
ibikoresho bihagije, bituma inyigisho zitangwa neza, ibikorwaremezo kandi bifite buri kimwe umunyeshuli akenera, n’abarimu. Aha rero twasanze ibikoresho nta byo, abarimu babayeho nabi n’abanyeshuli, ubuse ni he umuntu yahera yemeza ko kaminuza y’uyu munsi itanga ireme ry’uburezi? Twatunguwe no kumva ko uku guhuza amakaminuza akaba imwe nta ruhare babigizemo ubu rero tugiye gukurikirana turebe niba koko bitarakozwe mu mucyo.
Mu mwaka wa 2013 nibwo itegeko rigena ihurizwahamwe rya za kaminuza ryagiyeho. Gusa kugeza ubu benshi mu banyeshuli n’abarimu bamaze kugaragaza kutabyishimira.
Ibitekerezo ku nkuru