Abadepite basizoye basaba ko Human Rights Watch yahagarikwa mu Rwanda

Yanditswe na MUKARURANGWA Pauline Kuwa 19/10/2017, Saa 21:51:44 Yasuwe inshuro 1289

Abagize inteko ishingamategeko barasaba ko umuryango Human Rights Watch wacibwa mu Rwanda kandi ukanajyanwa mu nkiko.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa kane mu kiganiro nyunguranabitekerezo kuri raporo uyu muryango uherutse gusohora ku Rwanda, raporo yiswe All Thieves must be killed bishatse kuvuga ngo Ibisambo byose bikwiye kwicwa tugenekereje mu Kinyarwanda.

Iyi raporo ya HRW igaragaza ko ngo hari abantu 37 bishwe n’abapolisi, abasirikare n’abandi bacunga umutekano nka DASSO ngo byakorewe mu turere twa Rubavu na Rutsiro.

Ibi abagize inteko ishingamategeko babitangaje mu gihe mu minsi ishize, Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yavuze ko yakoze iperereza igasanga ngo raporo y’uyu muryango ififitse kandi yuzuyemo ibinyoma.

Ibi ikabishingira ku kuba ngo hari abantu bagera kuri 7 mu batangajwe ko bapfuye nyamara bakiriho.

Mu kiganiro cyananyuraga kuri Radio Rwanda Inteko, Nirere Madaleine ukuriye komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, yatangaje ko ngo harimo ibinyoma kandi ngo no mu igenzura bakoze hari amakuru babonye yemeza ko ngo ababahaga amakuru babanzaga kubaha ruswa.

Ati” Hari abavaga Rubavu bakabajyana i Musanze kandi rwose ntibyemewe”.
Abagize inteko ishingamategeko binubiye bikomeye raporo z’uyu muryango bavuga ko ngo nta kindi zigamije uretse gukoma mu nkokora iterambere ry’u Rwanda.

Nubwo nta bavuzwe mu babisabye, Depite Nyiramadirida yavuze ko ngo uyu muryango ukwiye kuregwa nkuko hari ababisabye.

Abari mu nama basa n’abahuriza ku kuba ngo nta kindi HRW igamije, uretse gusebya Nyakubahwa prezida wa Repubulika.

Depite Mukama Abbas, ashingiye ngo ku kuba na radio BBC yarafunzwe mu Rwanda, ngo na HRW bitananirana ko icibwa mu gihugu.

Nta wuzi niba ikifuzo cy’aba badepite kizubahirizwa, ariko bavuga ko ngo uyu muryango HRW ukomeje kwirengagiza masezerano wagiranye na guverinoma y’u Rwanda, bagasaba ko ngo guverinoma yakicara igasuzuma imikorere yawo, byaba na ngombwa ugahagarikwa.

Mu nteko ishinga amategeko hari uwavuze ko umuyobozi wa HRW ari interahamwe

Uyu muryango ukunze kwibasira leta y’u Rwanda muri raporo ukora, ahanini ugaragaza ko nta bwisanzure ndetse ngo na leta ibangamira abaturage.

Mu minsi ishize nabwo, uyu muryango wasoye raporo ivuga ko ngo igisirikare cy’u Rwanda n’igipolisi by’u Rwanda bikorera iyicarubozo imfungwa, cyane ngo iziganjemo abatavuga rumwe na leta.

Ni ibintu leta ikunze guhakana, cyane ko no mu minsi ishize, Minisitire w’ububanyi n’amahanga abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yavuze ko u Rwanda rurambiwe iby’uyu muryango.

Pauline Mukarurangwa


      

Tanga igitekerezo

-->