Abadepite basanga imyaka ya pansiyo igabanutse, urubyiruko rwabona akazi

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 21/03/2018, Saa 00:16:07 Yasuwe inshuro 697

Abadepite barasaba guverinoma y’u Rwanda kugabanya imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, ikava ku myaka 65 ikagera kuri 55 kugirango urubyiruko rubone akazi.

umwe mu badepite avuga ko urubyiruko ruri kurangiza amashuri ku myaka 21 nyamara amahirwe yo kubona akazi agakomeza kuba make, kubwizo mpamvu abadepite bavuga ko abakozi bamaze imyaka 30 mu kazi bakwiriye kuruhuka, bigaha amahirwe urubyiruko rurangiza kwiga rukabura akazi.

Nubwo abadepite bavuga ibi ariko, minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo yo ivuga ko badashobora gufata icyemezo hatabayeho kuganira na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi n’ikigo gishinzwe ibya pansiyo.

Umwe mu basesenguzi baganiriye n’ikinyamakuru theeastafrican dukesha iyi nkuru bwana Bercar Nzabagerageza yavuze ko ikiruhuko cyizabukuru kigenerwa abakozi nta ruhare runini cyagira mu guhanga imirimo mishya igenewe urubyiruko aho yagize ati: “isoko ry’umurimo ntabwo rishingiye ku kintu kimwe, Byongeye nta mubare uzwi w’imirimo izaboneka mu gihe haba hari abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru kugirango urwo rubyiruko rubone akazi”.

Ubushakashatsi bw’igerageza bwakozwe muri Gashyantare 2016, bwerekanye ko abari ku isoko ry’umurimo mu gihugu ubariyemo abafite akazi n’abatagafite ari 49.3%, muri bo 58.1% ni abagabo naho 41.5% basigaye ni abagore.

Muri icyo gihe mu Rwanda habarurwaga abaturage 6,611,000 bafite kuva ku myaka 16 kuzamura, abari ku isoko ry’umurimo bakaba 3,261 000; muri bo abafite akazi ni 2,831 000 mu gihe abatagafite ari 430 000. Iyi mibare isobanura ko kuba ubushomeri buri kuri 13.2%, bivuze ko mu bantu umunani harimo umwe udafite akazi


      

Tanga igitekerezo

-->