Abadepite ba EALA barasaba ko ikibazo cy’umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi kivugutirwa umuti

Yanditswe na NIZEYIMANA Joseph Kuwa 23/02/2018, Saa 15:12:48 Yasuwe inshuro 319

Ubwo itsinda ry’abagize inteko ishinga amategeko mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EALA) basuraga uyu mupaka kuri uyu wa kabiri bakumva impande zombi ziwukoreraho, bijeje ko bagiye gukorera ubuvugizi iki kibazo kugira ngo kive mu nzira cyane ko ngo banasanze kidakomeye.

Abagize iyi nteko bamaze iminsi barigabanyijemo amatsinda 2, rimwe rinyura mu muhora wa ruguru, abandi baca mu wo hagati,nyuma bose bahurira mu Rwanda, hagamijwe kureba imikorere y’imipaka igize ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, n’imbogamizi zigaragara hagati y’ibihugu.

Umupaka wa Ruhwa wahujwe mu mwaka wa 2013 hagamijwe kurushaho guha service abawukoresha aho wasangaga abashinzwe iby’umupaka ku mpande zombi bicaranye.

Nyuma y’imyaka itatu ariko iyi mikoranire yarahagaze abanyarwanda bagaruka gukorera mu mazu bahoze bakoreramo mbere bitewe n’uko abarundi barenze ku masezerano y’imikoranire kuri uyu mupaka ubwo wahuzwaga nkuko byasobanuriwe abagize inteko ishinga amategeko mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba ubwo basuraga uyu mupaka.

Uku gutandukana kw’abatangaga servise ngo byasubije inyuma urwego rwa servise itangirwa kuri uyu mupaka nkuko abawukoresha babivuga bityo bakifuza ko basubira gukorera hamwe.

Umuturage umwe ati: " Serivisi ziratinda, urumva gukora umuntu ari umwe, bakora batandukanye, twifuza ko basubirana , twebwe abagenzi byatworohera."

Aha aba badepite bari ku mupaka wa Ruhwa

Umunyakenya Hon Muhia wanjiku wari uyoboye itsinda ry’abadepite 26 bo mu nteko ishinga amategeko y’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba yagereranije iki kibazo cyatumye hatabaho kumvikana nk’ibibazo bisanzwe byo mu muryango kandi ko ngo biganirwaho bigakemuka bityo ubuzima bugakomeza aribyo bagiye gukorera ubuvugizi.

Nubwo abadepite b’abarundi bari muri iri tsinda batashatse kugira icyo batangariza itangazamakuru, Hon Fatuma Ndangiza w’u Rwanda wari uri muri iri tsinda nawe yizera ko iki kibazo kigiye gukemuka nyuma yo gushyikirizwa inzego bireba.

Ati:" Ibyo aribyo byose inzego zibishinzwe zizahura ziganire ariko nkatwe nk’inteko ishinga amategeko ya EAC tuzajya inama kandi raporo yacu tuyigeza ku bihugu, turizera ko bizakemuka."

Uretse kuba abaturage bakoresha uyu mupaka wa Ruhwa basigaye baherwa service kuri buri mupaka nyamara bari barubakiwe ’one boarder post’, n’abaturiye uyu mupaka ntibagikoresha icyo bita jeton nkuko byari bisanzwe mu kwambuka kuko uruhande rw’abarundi rwazanze kandi bakagaragaza impungenge z’uko gushaka ibyangombwa by’inzira bibagora kubera ahanini amikoro, n’iyi nayo bagasanga ari indi mbogamizi ku migenderanire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.


      

Tanga igitekerezo

-->