Uhuru Kenyata yatangaje ko nta mpuhwe afitiye umuvandimwe we uri gushinjwa ruswa

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 28/06/2018, Saa 15:30:16 Yasuwe inshuro 635

Perezida w’igihugu cya Kenya yaje kugira icyo avuga ku muvandimwe we Muhoho Kenyatta uregwa kwinjiza isukari nyinshi mu gihugu binyuranije n’amategeko aho yavuze ko agomba kwikorera uwo musaraba wenyine kandi akagezwa imbere y’amategeko.

Muhoho Kenyatta yatangiye kuvugwa ubwo abagize inteko nshingamategeko bateranye bakagaragaza uburyo mu gihugu hamaze kwinjira isukari nyinshi nyuma yuko guverinoma ikuyeho imisoro kuri iki gicuruzwa umwaka ushize.

Mu ijambo rye yavugiye mu nama y’ubukungu yabereye Gigiri mu mujyi wa Nairobi, Perzida w’iki gihugu Uhuru Kenyatta yatangaje ko niba umuvandimwe we yarishe amategeko agomba kubihanirwa nk’abandi bose.
Yagize ati:"Nari narabicecetse kuva cyera kuko nari nizeye inkiko ko zikora akazi kazo, niba yarabikoze koko mu mushikirize ubutabera"

Uku kuvuga ku bijyanye no kwinjiza isukari mu gihugu, kwabyukije bamwe mu bayobozi b’ibigo byari byemerewe kwinjiza isukari gusa ngo kompanyi ya Muhoho Kenyata ikaba ariyo yahise yiharira iryo soko ndetse nabayobozi bakamukingira ikibaba.


      

Tanga igitekerezo

-->